Miss Uwicyeza Pamella yasuye umugabo we The Ben muri Amerika [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwicyeza Pamella yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 05 Mata 2023 asanzwe umugabo we The Ben mu mujyi wa Chicago.

Biravugwa ko uyu mukobwa yafashe rutemikirere mu masaha ya saa tatu [09:00 PM] z'ejo ku wa gatatu asanga uyu muhanzi bitegura kurushinga.

Kugeza ubu The Ben na Peamella n'umugore n'umugabo byemewe n'amategeko mu masezerano bagiranye ndetse bakanayasinyira ku wa 31 Kanama 2022 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Ni umuhango wabaye nyuma y'uko mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore, undi na we atajijinganyije arabimwemerera.

Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe indi mihango isigaye izabera icyakora abakunzi babo bakomeza kugaragaza ko ari umunsi bategerezanyije amatsiko menshi nkuko byagiye bigaragara mu butumwa banyuza ku mbgankoranyambaga zabo.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora nubwo bagiye babigira ibanga rikomeye uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby'urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y'indirimbo 'This is Love' yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.

The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ari kumwe n'uyu mukobwa bishyira akadomo ku bibazaga niba baba basigaye bakundana.
Nyuma y'iki gihe bahise batangira kwirekura bakajya bagaragaza amarangamutima yabo, kenshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nyuma-yo-guhabwa-imodoka-miss-uwicyeza-pamella-yerekeje-muri-america-aho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)