Moonbin wamamaye mu muziki wa Korea yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urupfu rwa Moonbin rwamenyekanye kuri uyu wa 19 Mata 2023 mu itangazo ryashyizwe hanze na Fantagio, inzu(lebel) ihagarariye iri tsinda rya Astro uyu muhanzi yabarizwagamo.

Ni itangazo ryagiraga riti: 'Ku ya 19 Mata, umunyamuryango wa ASTRO, MOONBIN yatuvuyemo bitunguranye ahinduka inyenyeri mu kirere.'

Rikomeza rigira riti: 'Nubwo bidashobora kugereranywa n'akababaro k'umiryango wabuze umwana ukunda ndetse n'umuvandimwe wabo, abanyamuryango ba ASTRO tumaranye igihe kirekire, ndetse n'abahanzi bagenzi bacu ndetse n'abayobozi ba Fantagio, turi mu cyunamo.'

Kugeza ubu ntiharamenyekane icyaba cyahitanye uyu musore witabye Imana ku myaka 25 gusa icyakora umurambo we wasanzwe murugo rwe aho yabaga.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/moonbin-wamamaye-mu-muziki-wa-korea-yitabye-imana

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)