Moses Turahirwa washinze Moshions yatawe muri yombi, urumogi rwiyongereye mu byo aregwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho impapuro mpimbano no gukoresha ikiyobyabwenge cy'Urumogi.

Ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Kane, RIB yatumijeho Moses imubaza ku rupapuro rw'inzira rwe (Passport) hari nyuma y'uko ashyize hanze ifoto yarwo ashimira leta ko yemeye kumuhindurira igitsina igakuraho gabo igashyiraho gore.

RIB yatangiye iri perereza nyuma y'uko Ibiro bishinzwe Abinjira n'Abasohoka bitangaje ko urwo rupapuro batigeze barutanga.

Ibi kandi bikaba byarabaye nyuma y'iminsi mike, Moses ashimiye leta y'u Rwanda kuba yaramwemereye kunywa urumogi kumugaragaro.

Icyo gihe yagize ati "Mu Rwanda ni cyo gihugu ku Isi kinyemerera kunywa umuti w'itabi ry'urumogi mu ruhame no mu busitani bwa Kigali nta nkomyi."

RIB nyuma yo kumutumaho ikaba yahisemo gukora iperereza afunzwe aho akurikiranyweho impapuro mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

Moses Turahirwa yatawe muri yombi



Source : http://isimbi.rw/imideli/article/moses-turahirwa-washinze-moshions-yatawe-muri-yombi-urumogi-rwiyongereye-mu-byo-aregwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)