Turahirwa Moses washinze inzu ihanga imideli ya Moshions, arimo gukorwaho iperereza n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kubeshyera Ibiro by'Abinjira n'Abasohoka (IMMIGRATION) ko byamuhinduriye imiterere mu rwandiko rw'inzira rwe (Passport).
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 26, Moses yashyizeho ifoto y'urwandiko rw'inzira rwe rugaragaza ko ubu na leta yabihaye umugisha ikamuhindurira igitsina.
Uru rwandiko rugaragaza ko ubu Moses ari umugore (F) aho kuba umugabo (M).
Yagize ati "bwa nyuma byemejwe, igitsina gore ku ndangamuntu yanjye. "
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwatumijeho uyu musore akaba arimo gukorwaho iperereza ku mpapuro mpimbano ni nyuma y'uko Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka rwemeje ko ko rutigeze rutanga urwandiko rw'inzira rwahinduye imiterere ya Moses.
Turahirwa Moses amaze iminsi agaruka mu itangazamakuru cyane bitewe n'ibikorwa bye bitungura benshi, mu minsi aherutse gutangaza ko ari we muntu wemerewe na leta y'u Rwanda kuba yanywera urumogi mu gihugu.