Moses washinze Moshions yatawe muri yombi aku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions, yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho ibyaha by'inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko nyuma y'uko Turahirwa atumijwe ngo yisobanure, hemejwe ko "iperereza ari gukorwaho rikomeza afunzwe". 

Yavuze kandi ko atari inyandiko mpimbano gusa akurikiranyweho. Ati "Ikindi kandi ni uko mu byaha yabazwagaho hiyongereyeho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nk'uko ibipimo bya Rwanda Forensic Laboratory byabigaragaje."

Turahirwa aherutse kuvuga ko mu Rwanda ari ho honyine bamwemerera kunywa urumogi.

Kuwa 27 Mata 2023, ni bwo Turahirwa yatumijweho kugira ngo abazwe ibya Passport yavugaga ko yihinduje igitsina akaba umugore, nyamara ababishinzwe bakabyamaganira kure.


Moses aherutse kuvuga ko Passport ye yahinduwe


Moses Turahirwa yatawe muri yombi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128632/moses-washinze-moshions-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-inyandiko-mpimbano-no-gukoresha--128632.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)