Uyu ni umukino iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu yari yakiriyemo AS Kigali kuri sitade y'akarere ka Bugesera, uba ku munsi w'ejo saa cyenda. Ikipe y'abanyamujyi ikunze kugora APR FC cyane, kuko no mu mwaka ushize w'imikino yari iyitesheje igikombe cya shampiyona habura gato.Â
Ejo abakinnyi ba APR FC bagiye mu kibuga babizi ko bagomba gutsinda bitewe n'uko bafite ikipe bari guhangana nayo yabakuye ku mwanya wa mbere ya Kiyovu Sport, nyuma y'uko batsinzwe na Police FC. AS Kigali niyo yafunguye amazamu mbere ku munota wa 32, ni igitego cyari gitsinzwe na Tchabalala kuri penariti.
Ku munota wa 42 nibwo Ombolenga yatsinze igitego cyo kwishyura kuri penariti, mu gice cya kabiri ku mpande zombi bagerageje kunyeganyeza inshundura ariko birananirana, bituma amakipe yombi agabana amanota. APR FC yahombeye muri uyu mukino kuko iyo itsinda yari gusigara irushwa na Kiyovu Sport inota 1 gusa, kuko nayo ejo yatsikiye inganya na Mukura VS 1-1.
Uku kunganya kandi byahaye amahirwe Rayon Sports kuko niramuka itsinze umukino ifitanye na Espoir, niyo irahita ifata umwanya wa mbere. Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa 2 n'amanota 54, aho irusha Rayon Sports iyikurikiye inota 1 ikarushwa na Kiyovu Sport amanota 3.
Ombolenga agiye gutera penariti yavuyemo igitegoÂ
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Perezida wungirije wa FERWAFA
Ynussu bamukuye mu kibuga bamuteruye kubera kuvunikaÂ
Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yari yaje kureba uyu mukino
Umukino urangiye abatoza basuhuza abakinnyi
Uwafotoye:Serge