Mu minsi mike abajura bitwaje intwaro barahinduka amateka- CP Kabera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bice bitandukanye by'igihugu, hamaze iminsi humvikana ubujura bukorwa n'abasore bategera abantu mu nzira bakabambura ibyabo, ndetse bamwe bagahitana ubuzima bwabo.

Nko mu Karere ka Ruhango, ho aba bajura bitwaza intwaro gakondo zirimo imihoro n'ibyuma ku buryo aho biba bagasiga banakomerekeje abantu, kandi ntibisiba kugaragara mu bitangazamakuru.

Inzego z'umutekano zigeze gutangaza ko hari abagera ku 10 bo muri aka karere batawe muri yombi bashyikirizwa inkiko ariko ikibazo gikomeza kuhagaragara.

Mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Rwezamenyo ho haherutse gukorwa umukwabo wo guhiga bukware abakekwaho ubujura hafatwa 27 bavugwaho kuzengereza abantu babambura utwabo.

Muri Kicukiro, hari umwana w'umukobwa w'imyaka 23 watewe icyuma mu ijosi no mu nda n'umujura wari wihishe mu nzu y'iwabo, ashaka ko baza kumukingirana akaza kwiba mu masaha ariko uwo mwana amubonye amuteraibyuma, ubu akaba ari mu bitaro.

Izi ngero hamwe n'izindi zigaragara aho buri wese aherereye, zituma abaturage bagaragaza ko hakenewe gufatwa ingamba zikomeye zatuma ikibazo cy'abajura giteje inkeke gikemuka.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye RBA ko hafashwe ingamba zo gushakisha aba bajura mu bice byose by'igihugu kuko nta mwanya bafite mu Rwanda.

Ati 'Abaturage turabahumuriza kuko Polisi irahari, icyo polisi ikeneye ni amakuru y'ibiri kuba. Icya kabiri ni uko ingamba twazifashe ku buryo abapolisi bagenda batahura abo bantu bagafatwa. Icya gatatu ni uko abajura twababwira ko nta mwanya bafite muri uru Rwanda.'

Yakomeje agira ati 'Bakwiye kumva ko amategeko abareba kuko kwiba cyangwa kwigabiza ikintu cy'umuntu bitemewe, amategeko abihana. Iyo noneho bigaragaye ko hari n'ibikangisho wakoresheje nk'ibi by'intwaro za gakondo n'amategeko aguha ibihano biremereye.'

CP Kabera yavuze ko mu minsi mike Polisi izatangaza imibare y'abafatiwe mu mukwabo wo guhashya abajura uri gukorwa hirya no hino mu gihugu.

Amategeko y'u Rwanda agena ko muntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 168 yo iteganya ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 Frw).

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abajura bahagurukiwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-minsi-mike-abajura-bitwaje-intwaro-barahinduka-amateka-cp-kabera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)