Mu Rwanda: Umusore w'imyaka 42 amaze imyaka myinshi ashaka umugore babana gusa akomeje guterwa agahinda nibiri kumubaho ibyatumye avuga ko nta rukundo rubaho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kenshi bimenyerewe ko umusore wageze mu kigero k'imyaka 40 aba afite umuryango gusa hari bamwe bagera muri iyi myaka batarashaka bitewe nubushake bwabo abandi bigaterwa n'impamvu zitabaturutseho.

Ni muri urwo rwego uyu mugabo w'imyaka 42 yagishije Inama abaza icyo yakora ngo abone urukundo rwa nyarwo nyuma yo kubengwa inshuro nyinshi.

Yatangiye ati Mwaramutse neza, Mfite imyaka 42, ndi ingaragu kugeza bu nyamara maze imyaka 24 shaka umukunzi wanyawe kuko abo ngerageje bose biranga.

Bamwe dupfa umwanya, abandi amafaranga, abandi imyemerere, aho bigeze noneho wo duheruka gutandukana twapfuve ko nkuze cyane akaba akeka ko mubeshya nigeze gushakaho cyangwa narabyaye hanze.

Muri make nabuze umukunzi duhuza bya nyabyo. Nabanje gutekereza ko bandoze kudashaka ariko nyuma mbona ko ndi muzima.

Bityo nasabaga abashatse cyangwa bahiriwe nurukundo nimumfashe mumbwire ikiranga umukunzi wa nyawe? Ese ubundi umubwirwa niki? Murahura ugahita umwibwira? Bigenda bite? Muhuza mute? Ni mumfashe ndakomerewe.

Kenshi nti biba byoroshye guhita ubyumva gusa hari abantu benshi bahora mwisi ya bonyine bityo bakaba bibaza niba ibibabaho byaba no ku bandi, nk'uko yabisabye abasobanukiwe n'ibi ndetse babibamo bamuha Inama nziza zamwubaka zikamufasha kugera ku rugo rw'inzozi ze



Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-umusore-wimyaka-42-amaze-imyaka-myinshi-ashaka-umugore-babana-gusa-akomeje-guterwa-agahinda-nibiri-kumubaho-ibyatumye-avuga-ko-nta-rukundo-rubaho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)