Yatowe binyuze mu matora yabaye kuri uyu Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2023, yashyizeho komite nshya igiye kuyobora uru rugaga mu gihe cy'umwaka isimbuye icyuye igihe.
Hatowe abantu bayobowe na perezida Mugisha John, visi perezida Twahirwa Hebert, umubitsi Abayo Emmanuella, ushinzwe ubushakashatsi yabaye Uwamahoro Angelique, ushinzwe imyitwarire ni Niyongombwa Phocas, ushinzwe kwakira abanyamuryango ni Kwitonda Armand.
Iyi komite nshya yatowe yavuze ko igiye gukorera hamwe mu kongera ubumwe bw'abagize urugaga no guteza imbere ubunyamwuga, bizajyana no gushyiraho ibigenderwaho cyane by'umwihariko kwita ku kinyabupfura n'imyitwarire y'abanyamuryango ndetse no gushyira imbaraga mu gukorana n'abafatanyabikorwa batandukanye.
Perezida mushya wa IRVP, Mugisha John, yasabye abanyamuryango bose gufatanyiriza hamwe bagakora ibikorwa bigamije guteza imbere urugaga rwabo.
Ati 'Abagenagaciro bari mu rugaga ni bareke tujye inama, duhitemo icyerekezo kimwe kugira ngo dufatanye ibibazo bihari tubashe kubikemura, kugira ngo duteze imbere urugaga rwacu.'
Ku ruhande rw'abagenagaciro basabye iyi komite nshya gushyira imbaraga mu kongerera ubunyamwuga abagize urugaga ndetse no kwiteza imbere.
Munyabugingo Bonaventure ati 'Urugaga ruracyakura haracyari urugendo rurerure hari ibigomba gukorwa nko gukuza abanyamuryango mu buryo bw'ubunyamwuga n'iterambere ry'urugaga muri rusange.'
Uru rugaga ryashyizweho n'itegeko numero 17/05/2010 ryo kuwa 12 Gicurasi 2010 risohoka mu igazeti ya Leta yo ku itariki ya 17 Gicurasi 2010. Kugeza ubu rufite abanyamuryango bemewe basaga 248.
Amafoto: Habyarimana Rauol