Muhanga: Abikorera basabwe kwirinda imvugo mbi zikomeretsa abarokotse Jenoside #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagize Urugaga rw'Abikorera mu karere ka Muhanga barasabwa kwirinda imvugo zihembera amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bakagira uruhare mu kuba hafi abarokotse muri ibi bihe bitoroshye binjiyemo byo kwibuka ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Babisabwe mu nteko rusange y'urugaga rw'Abikorera yabaye kuri uyu wa 04 Mata 2023 muri Sitade ya Muhanga.

Abitabiriye iyo Nteko rusange, basobanuriwe icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibikigize, banibutswa inshingano bafite muri ibi bihe bidasanzwe Abanyarwanda binjiyemo byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe mubikorera.

Umuyobozi w'Ubugenzacyaha-RIB ishami rya Nyamabuye, Nyirimigabo Venuste yabibukije ko amagambo mabi yavugwa abwirwa abarokotse Jenoside, agaragaza ingengabitekerezo yatuma bagwa mu cyaha. Yabibukije kandi ko kubanywa inzoga, ko kunywa mu rugero byabarinda kudatwarwa nazo ngo usange nti babasha kwigenzura haba mu byo bavuga n'ibyo bakora bishobora kubaviramo ibyaha. Yabibukije ko bose nk'Abanyarwanda bakwiye gutahiriza umugozi umwe, bagaharanira kuba bugufi y'abarokotse Jenoside muri ibi bihe bigoye bibuka amateka ashaririye banyuzemo.

Kanani Sylvain, umwe mu bikorera yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko mu bihe byo kwibuka hakunze kumvikana abavugwaho kugira amagambo mabi y'ingengabitekerezo ya Jenoside. Asaba ko mu bikorera bakwiye kwirinda icyatuma bajya mu mategeko kwisobanura biturutse ku mvugo zavuzwe bigambiriwe cyangwa bitagambiriwe.

Yagize Ati' Nibyo mu minsi ijana yo kwibuka tujya twumva bimwe mu bikorwa bitandukanye birimo kwibasira abarokotse ndetse abandi ugasanga batemewe amatungo cyangwa bakarandurirwa imyaka mu mirima, ariko ibyo byose biba bigaragaza ko ababikora bafite ingengabitekerezo yabasabitse, ariko twebwe nk'abikorera dukwiye kwirinda icyatuma tujya kwisobanura ku magambo mabi umuntu yavuze akajya kuyabazwa kandi hari n'igihe bivugwa n'umuntu bigambiriwe cyangwa bitagambiriwe'.

Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal yabwiye abikorera ko bakwiye kwirinda imvugo zirimo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse bakamaganira kure ibitekerezo biganisha bagenzi babo mu bikorwa byo kwibasira abarokotse Jenoside.

Akomeza avuga ko hari gahunda yo kuzaremera abikorera barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kandi ko ari n'igikorwa gihoraho bakora buri mwaka.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yibukije abikorera kwirinda imvugo zikomeretsa abarokotse Jenoside, aho akenshi usanga ziganje mu gihe cyo kwibuka. Yibutsa abikorera ko bakwiye kugira uruhare mu kubaka igihugu ndetse bakanubaka ubuzima bw'abarokotse Jenoside kuko nabo hari ibyo bakorerwaga n'abavandimwe bishwe.

Abikorera bo mu karere ka Muhanga, bazibuka bagenzi babo ku nshuro ya 29 ku itariki ya 18 Gicurasi 2023, aho bazanaremera bamwe mu bikorera barokotse Jenoside bafite igishoro gicye nk'uko byakozwe mu myaka yatambutse.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2023/04/07/muhanga-abikorera-basabwe-kwirinda-imvugo-mbi-zikomeretsa-abarokotse-jenoside/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)