Bamwe mu rubyiruko rwishyize hamwe rugashinga umuryango witwa 'Chozo Foundation=Ibyishimo) baravuga ko intumbero yabo ari ukumenya neza amateka ya Jenoside. Basaba ababyeyi kubabwiza ukuri doreko bamwe muri bo bemeza bagiye bagerageza kubaza ababyeyi ariko ntibashake kubasobanurira iby'aya mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzemo. Â
Uru rubyiruko, ibi rwabigarutseho ubwo basuraga umukecuru Mukanyonga Gertulde warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bamushyiriye ubufasha burimo; Ibiribwa, amafaranga yo kwigurira ubwishingizi bwo kwivuza (Mituelle de Sante) n'ibindi.
Uyu Mukecuru Mukanyonga, atuye mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama, Umudugudu wa Kagitarama, yaganirije uru rubyiruko ababwira amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, ababwira uburyo aya mateka mabi yatumye atiyegurira Imaana ngo abe umubikira nkuko yabyifuzaga. Gusa nubwo ibyo bitakunze, avuga ko yahisemo kwiyegurira kurera impfubyi zasizwe na Jenoside.
Umuyobozi w'Umuryango Chozo Foundation, Habimana Faustin avuga ko ajya gushinga uyu muryango yaramaze kubona ko bamwe mu babyeyi batinya kubwira abana babo ibijyanye n'amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bityo yiyemeza guhuriza hamwe urubyiruko akarushakira abazi neza aya mateka bakaruganiriza, ariko kandi nabo bagakora ibikorwa byo gufasha abababaye.
Yagize Ati' Njya gushinga uyu muryango uhuza urubyiruko, nabanje kureba ibibazo byugarije umuryango nsanga hari ababyeyi batabasha kuvugisha ukuri babwira abana babo amateka mabi ya Jenoside yakorewe abatutsi, baba abayirokotse ndetse n'abayigizemo uruhare, ahubwo bagahora babeshya abana'.
Ahamya ko ibyo byose byamuteye kwiyemeza guhuriza hamwe uru rubyiruko nubwo bitoroshye. Ahamya ko amaze kubahuza basanze badakwiye gusa guhuzwa no gushaka kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, ko ahubwo bagomba no kubihuza no gufasha abababaye bari muri Gereza batajya basurwa, hakiyongeraho abarembeye kwa muganga n'abandi batuye hafi yabo batabasha kwibonera ibyo bakenera bya buri munsi.
Akomeza yemeza ko ibikorwa bakora muri iri huriro bimaze gutanga umusaruro kuko buri wese uri muri uyu muryango amaze kubona icyerekezo ndetse no kumva ibyo ababyeyi batinyaga kumubwira. Asaba ababyeyi kuvugisha ukuri ntibahishe urubyiruko aya mateka kuko yatuma ingengabitekerezo mbi ya Jenoside ikomeza gukura kubera kubeshya abana babo.
Mukanyonga Gertulde, uyu munsi afite imyaka 70 y'amavuko. Kuri iyi myaka, ntabwo yigeze ashaka aracyari umukobwa bitewe nuko mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi yari mu rugendo rwo kwiyegurira Imana ariko Jenoside ibaye ahitamo kujya kurera abana b'imfubyi bari benshi.
Yaganirije uru rubyiruko ku mateka ya Jenoside, arusaba ko bakwiye kwirinda amacakubiri kuko ariyo yatumye haza amoko maze abategetsi babi babiba urwango mu mitima y'Abahutu banga Abatutsi babiba ingengabitekerezo y'amoko yatumye Jenoside ikoranwa ubugome. Yakomeje asaba uru rubyiruko kunga ubumwe bakihatira kumenya neza amateka ya Jonoside hagamijwe kwanga ibitekerezo bibi by'abashaka kugoreka amateka.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nyamabuye, Issa Bayiringire Daniel yashimiye uru rubyiruko arusaba gukomeza kugira inyota no kumva neza amateka ashaririye yanyujijwemo abatutsi n'urwango rwabibwe n'abategetsi babi.
Yongeyeho ko urubyiruko rukwiye gukanguka rukamenya neza ko hari ababyeyi gito batabasha kubwiza ukuri abana babo ahubwo bakababeshywa, hakaba n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside mu maraso yabo. Yabashimiye ko bafite intego nziza zo gukora ibikora byo gufasha abababaye ariko bakanaganirizwa n'ingeri nyinshi z'abazi amateka ya Jenoside, bayabayemo kugirango bamenye byinshi kurushaho.
Uru rubyiruko rwemeza ko mu gihe cyose rwaba rwigishijwe neza amateka ya Jenoside, ababyeyi bakabasha kurubwiza ukuri byatuma abashobora kurubeshya babura aho bahera. Muri iki gikorwa cy'uru rubyiruko, bashyize indabo ku rwibutso rwa Kabgayi banasobanurirwa ibijyanye n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n'uburyo bakwiye kurushaho kwitwara mu kubaka ahazaza heza h'Igihugu.
Akimana Jean de Dieu