Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere ka Muhanga, zarashe umujura wari witwaje inkota n'ipiki yikoreye na Televiziyo yari yibye Umuturage, mu rukerera ryo kuri uyu wa 08 Mata 2023.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye.
Bamwe mu baturage bahatuye, babwiye UMUSEKE ko bumvise isasu muri ayo masaha, barahurura bahageze basanga ari igisambo kimaze kuraswa.
Umwe yagize ati 'Twamusanganye inkota ndende n'ipiki, yikoreye na Televiziyo yibye umuturage.'
Uyu muturage avuga ko uwo barashe ari mu bajura benshi bazengereje abaturage muri iyi minsi.
Yavuze ko bafite amayeri menshi yo kwiba, kuko hari abasigaye bambara impuzankano z'abanyerondo b'umwuga, umuturage yababona ntiyikange.
Uyu muturage kandi avuga ko iyo muhuye nabo, bakwaka telefoni ngendanwa, bakabanza kukubaza umubare w'ibanga kugira ngo nibasanga harimo amafaranga, bayiyoherereze ntibanayigusubize.
Ati 'Turashimira Inzego z'umutekano kuko iyo zitahaba iki gisambo kiba cyahitanye ubuzima bw'abaturage wenda harazamo agahenge.'
Gitifu w'Akagari ka Gahogo Ndihokubwayo Vénuste yemeje ayo makuru gusa avuga ko uyu mujura warashwe, nta cyangombwa kimuranga bamusanganye.
Avuga ko ubwo inzego z'umutekano zamuhagarikaga yashatse kwiruka, barasa hejuru arakomeza nibwo baje kumurasa.
Ndihokubwayo avuga ko bajyanye Umurambo we mu Bitaro bya Kabgayi, kugira ngo usuzumwe.
Hashize iminsi mu Midudugudu imwe yo mu Murenge wa Nyamabuye, Cyeza na Shyogwe humvikana abantu bibwe ibikoresho byo mu rugo, ndetse abandi bagasiga batemwe n'abo bajura.
Icyakora Polisi mu Mujyi wa Muhanga, muri iki Cyumweru gishize yakoze Operasiyo ifata abarenga 300 bahungabanyaga umutekano w'abaturage ubu bakaba bafungiye mu kigo cy'Inzererezi giherereye mu Murenge wa Muhanga.
The post Muhanga:Inzego z'umutekano zarashe igisambo cyari kivuye kwiba appeared first on FLASH RADIO&TV.