Muhanga:Umwarimu wa Kaminuza yishwe ashinyaguriwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyakwigendera ni Charles Muhirwe Kororo yigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Nyagatare.

Umurambo we bawusanze mu Mudugudu wa Musengo mu Kagari ka Kivumu, mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga

Uwahaye amakuru Radiotv10 dukesha iyi nkuru yavuze ko umurambo wa nyakwigendera bawusanze mu muhanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023.

Yagize ati 'Ababonye umurambo we bwa mbere, basanze bamukuyemo amaso ndetse n'ururimi baruciye umutwe.'

Abaturanyi ba nyakwigendera wigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Nyagatare, bavuga ko yari amaze igihe gito yimukiye muri aka Karere ndetse ko aho yari atuye ari naho yasanzwe.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/muhanga-umwarimu-wa-kaminuza-yishwe-urwagashinyaguro-bitera-ubwoba-abamubonye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)