Muhire Henry wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA n'abandi bakozi basezeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart, yasezeye ku mirimo ye nyuma y'umunsi umwe Nizeyimana Olivier wari Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda yeguye.

Ibi bibaye nyuma yaho ku munsi w'ejo uwari umuyobozi mukuru w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Mugabo Olivier Nizeyimana, nawe yeguye ku mirimo ye ku mpamvu yanditse ko ari ize bwite

Benshi bakomeje kuvuga ko aba bayobozi beguye ku mpamvu yuko iriya nzu (FERWAFA) irimo ibibazo bikomeye bishobora no gushyirisha bamwe mu rukiko.

Abandi bakozi barimo Iraguha David wari ushinzwe Imari n'abagize Komite Nyobozi nka Komiseri ushinzwe Amategeko, Uwanyirigira Delphine n'ushinzwe Umutungo, Habiyakare Chantal, na bo beguye ku nshingano zabo.

Nyuma y'ubwegure bwa bamwe mu bakomiseri, abagize Komite Nyobozi bakoze inama yahejwemo abamaze kuva mu nshingano zabo.

Biteganyijwe ko abandi bakomiseri batangira gutanga ubwegure bwabo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Mata 2023.

Kuri uyu wa Kabiri, umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na Intare fc nk'umukino wo kwishyura mu irushanwa ry'Igikombe cy' Amahoro, Intare Fc ntiyabashije kwitabira uwo mukino kandi yemeza ko FERWAFA yayirenganyije ntiyanyurwa ni myanzuro yafatiwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru.

Hari n'amakuru avuga ko umutoza mukuru w'ikipe y'Igihugu Amavubi Carlos Alós Ferrer ari gusaba gusesa amasezerano yaraherutse gusinya y'imyaka ibiri yo kuyitoza Amavu nk'ikipe y'Igihugu.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/muhire-henry-wari-umunyamabanga-mukuru-wa-ferwafa-yasezeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)