Mukorere amafaranga hano, mushore muri Kenya: Ubutumwa Perezida Ruto yasigiye abaturage be i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Perezida Ruto yasoje uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda, rwaranzwe n'ibihe byiza birimo amasezerano 10 u Rwanda na Kenya byasinyanye, hiyongeraho n'umwanya yagize wo kunywa icyayi i Nyamata mu Bugesera.

Mbere yo gusubira muri Kenya, Perezida Ruto yahuye n'abaturage be bari mu Rwanda, dore ko ari na benshi kuko haba ishoramari rikomeye rikomoka muri Kenya nka BPR Bank, Equity Bank, I&M Bank, Fusion Capital, Serena Hotels, Mount Kenya University, East African (Rwanda Today) n'ibindi byinshi.

Minisiiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Kenya, Dr. Alfred Mutua, yavuze ko abaturage ba Kenya bari mu mahanga (diaspora), bagomba kwiyumva mu gihugu cyabo kandi ko kibazirikana.

Yavuze ko hagenda hakorwa impinduka zigamije kuborohereza ubuzima, za ambasade zikababa hafi zikabakemurira ibibazo, ku buryo "igihe muri hanze y'igihugu mutaba muri mwenyine".

Yakomeje ati "Twifuza ko mukora ibikorwa bibyara inyungu, mugacuruza, mugashora imari, atari mu bihugu murimo gusa, ahubwo munashore imari muri Kenya. Iyo tuje hano tukavuga ko dukeneye abashoramari baturuka mu mahanga, tunifuza ko Abanyakenya bari mu mahanga bashora imari no mui Kenya."

"Mwishyire hamwe, dufatanye, mushore imari mu rugo, muzane ibyo bitekerezo, mukorere amafaranga hano, mushore muri Kenya, muhe akazi abanyakenya, maze twese dutere imbere."

Perezida William Ruto yabwiye abaturage ba Kenya ko ubuyobozi burimo gukora ibishoboka byose, ku buryo serivisi za Leta umuntu azajya akenera ashobora kuzibona atavuye aho ari.

Ni icyemezo yavuze ko kizaba cyashyizwe mu bikorwa 'bitarenze mu mpera z'uyu mwaka,' haba ku bantu bari mu gihugu cyangwa mu mahanga.

Yavuze ko igihugu kidashobora kubona iterambere cyifuza hatifashishijwe ikoranabuhanga uko bikwiye, kuko iyo ibintu byinshi bikorwa abantu bahererekanya amafaranga mu ntoki, haba hari ibyago byinshi bya ruswa.

Yakomeje ati "Ubwo najyaga ku butegetsi mu mezi atandatu ashize twari dufite serivisi 320 zonyine zikoreshwa mu ikoranabuhanga. Ni intego nihaye ko mu yandi mezi atandatu ari imbere, serivisi zose za Leta zizaba zikoreshwa mu ikoranabuhanga, ushobora kuzikoresha utavuye aho uri."

Perezida Ruto yabwiye abaturage bakomoka muri Kenya bakorera mu Rwanda, ko nibura mu byumweru bibiri biri imbere bazatangiza gahunda bise 'Boma Yangu', izafasha abantu kugura inzu ziciriritse muri Kenya, nubwo waba uri mu Rwanda, kandi ukayigura mu gice icyo ari cyo cyose cy'igihugu.

Yakomeje ati "Indi nkuru nziza ni uko hari ubutaka bwagenewe iyi gahunda, urebye ikintu gituma gutunga inzu muri Kenya bigorana, ni igiciro cy'ubutaka. Icyemezo twafashe ni uko tuzatanga ubutaka ku buntu, bikazatuma inzu yaguraga miliyoni 3-4 z'amashillingi (hafi miliyoni 25Frw), ishobora kuvurwa miliyoni 1- 1.5 Ksh."

Yavuze ko bamaze kubona ubutaka mu Ntara 41, aho ubu busaga hegitari 1600 mu mijyi minini, ubwinshi bukaba busanzwe ari ubwa Leta.

Yavuze ko Leta irimo kureba uburyo abantu babasha kubona inguzanyo zatuma babasha kugura izi nzu, bidasabye ko umuntu aba afite amafaranga yose icyarimwe.

Perezida Ruto kandi yavuze ko hari ubwo abantu bari mu mahanga boherereza amafaranga bene wabo ngo bubake inzu, bakajya babaha amafoto y'inzu z'abandi, bazagera mu gihugu bagasanga izo nzu nta zihari.

Ati 'Dushaka kubakemurira iki kibazo. Ntabwo mukeneye kugirana ibibazo n'inshuti n'umuryango, mukwiye kwizera Guverinoma ya Kenya ikabubakira inzu, kandi ni uburyo bwizewe bwo kugira umutungo mu gihugu. Ntabwo ndimo kubaca intege ngo ntimugire imitungo mu Rwanda.'

Perezida Ruto yanakomoje ku nama aheruka kugirana n'ibigo bikomeye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika birimo Amazon, Google, MasterCard n'ibindi, aho barimo kugerageza kugira Kenya igicumbi cy'ikoranabuhanga, ariko hakaba n'ahantu hashorwa imari nyinshi n'abanyamahanga.

Ati 'Mukwiye kumenya ko, yego dushobora guteza imbere igihugu cyacu dukoresheje imisoro yacu, yego dushobora kongeraho amafaranga tuguza mu nzego zitandukanye ariko tugomba kuba mu mwanya utuma mu rwego rw'abikorera, dukurura ishoramari ryinshi ry'abanyamahanga.'

'Dushobora gukoresha ayo mafaranga y'abikorera mu guteza imbere inganda zacu, mu kuzana ibigo byongera agaciro mu gihugu cyacu, ishoramari ry'abikorera n'amahirwe yo gukorera mu nganda ibintu bitandukanye mu gihugu cyacu.'

Ni amahirwe yavuze ko azatanga imirimo muri Kenya, aho nk'uruganda rw'inkingo rwa Moderna rwamaze gusinya amasezerano yo gushora miliyoni $500 muri iki gihugu.

Yakomeje ati 'Muri rusange, ku wa Kane w'icyumweru gishize twasinye amasezerano n'ibigo bigiye kutuzanira imirimo hafi 100,000 muri Kenya.'

Ni ibikorwa ngo bizaba bishingiye ku mafaranga y'aba bashoramari, aho kuba imisoro y'abaturage cyangwa inguzayo leta yafashe.

Yakomeje ati 'Kugira ngo tubashe kubigeraho, turabakeneye muri diaspora kugira ngo mukomeze kuba ba ambasaderi beza ba Kenya, kugira ngo umuntu wese, aho ari ho hose ku isi, abashe kumenya ngo niba uyu mugabo cyangwa umugore aturuka muri Kenya, ukaba ubona ibintu akora biri ku rwego rwo hejuru, Kenya igomba kuba ari ahantu heza ho gushora imari.'

'Reka mbisubiremo, iyo mukora imirimo yanyu yose, mugomba kumenya ko mutabyikorera ubwanyu gusa cyangwa imiryango yanyu, muba mubikorera n'igihugu.'

Perezida Ruto yanavuze ko uretse kuba akeneye ko igihugu gikora cyane kikabona n'imisoro myinshi, na yo igomba gukoreshwa neza, ntiyibwe cyangwa ngo ikoreshwe nabi.

Perezida Ruto yagiranye ibiganiro birambuye n'Abanyakenya baba mu Rwanda, muri Kigali Serena Hotel
Umwana yegereye Perezida Ruto wahuraga n'Abanyakenya baba mu Rwanda, baraganira
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Kenya, Dr. Alfred Mutua, yavuze ko abaturage ba Kenya bari muri diaspora bagomba kwiyumva mu gihugu cyabo kandi ko kibazirikana
Abanyakenya bafite ishoramari ryinshi mu Rwanda haba mu mabanki, ubwishingizi, amahoteli, itangazamakuru n'ibindi
Perezida Ruto yasabye abashoramari bo muri Kenya bakorera mu Rwanda, kongera ishoramari iwabo
Abanyakenya bakorera ubucuruzi mu Rwanda bamaze kuba benshi
Abaturage ba Kenya beretswe ko hari ishoramari ribategereje mu gihugu cyabo
Perezida Ruto yagiranye ibihe byiza n'Abanyakenya baba mu Rwanda
Perezida Kagame yaherekeje Ruto wasoje uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda nka Perezida wa Kenya
Abayobozi bakuru b'inzego z'umutekano basezera kuri Perezida Ruto. Aha yaherezaga umukono Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rushinzwe Iperereza n'Umutekano w'Igihugu, Maj Gen Joseph Nzabamwita, naho Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda DCG Felix Namuhoranye n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, barategereje
Perezida Kagame yitegereza indege ya Perezida William Ruto, igiye guhaguruka i Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukorere-amafaranga-hano-mushore-muri-kenya-ubutumwa-perezida-ruto-yasigiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)