Munyantwari Alphonse wayoboye intara y'Amajyepfo n'iy'i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Mata 2023 nibwo hatangajwe ko Munyantwari Alphonse wayoboye intara y'Amajyepfo n'iy'i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC (Chairman ) , Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana yagizwe umuyobozi wungirije (Vice Chairman).

Izi mpinduka muri iyi kipe ifashwa na Polisi y'igihugu zije nyuma yaho uwari umuyobozi wayo ACP Kamunuga Yahaya aherutse guhindurirwa izi nshingano zihabwa Spt Ruzindana Regis wayiyoboraga mu gihe kitari kinini.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter rw'ikipe ya Police bagize bati 'Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwashyizeho ubuyobozi bushya  bw'ikipe yayo y'umupira w'amaguru (Police FC) aho Alphonse Munyantwali yagizwe umuyobozi mukuru (Chairman).

Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana yagizwe Umuyobozi wungirije (Vice Chairman).'

Nk'uko byatangajwe na CIP Obed Bikorimana, Umunyamabanga Mukuru akaba n'Umuvugizi wa Police FC, yavuze ko: 'Izi mpinduka zigamije kongera imbaraga mu buyobozi no gukomeza kubaka ikipe itanga umusaruro.'

Munyantwari Alphonse si izina rishya cyane mu mpira wo mu Rwanda kuko yigeze kuba umuyobozi w'Amagaju FC ubwo yari ikiri mu Cyiciro cya Kabiri ndetse ayizamura mu cya Mbere.

Uyu muyobozi aje muri iyi kipe iri ku mwanya wa kane n'amanota 45 mu mikino 26 imaze gukinwa ya shampiyona ndetse iyi kipe akaba ayisanze igeze muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro 2023.

The post Munyantwari Alphonse wayoboye intara y'Amajyepfo n'iy'i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/munyantwari-alphonse-wayoboye-intara-yamajyepfo-niyi-burengerazuba-yagizwe-umuyobozi-wa-police-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=munyantwari-alphonse-wayoboye-intara-yamajyepfo-niyi-burengerazuba-yagizwe-umuyobozi-wa-police-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)