Iyi nama yabaye nyuma y'uko iyi kipe inganyije na Gasogi United, mu mikino yo ku munsi wa 26 wa shampiyona y'u Rwanda. Muri uyu mukino abatoza ba APR FC bagaragaje imyitwarire idahwitse, aho umutoza mukuru Ben Moussa yahawe ikarita y'umuhondo kubera gusagarira abasifuzi ndetse n'umutoza w'ungirije Jamel Eddine Neffati akerekwa ikarita y'umutuku nyuma yo gukuramo ikoti ry'ikipe akarikubita hasi.
Iyi nama yabaye ku munsi w'ejo ibera ku cyicaro cy'ikipe ya APR FC ku Kimihurura, Chairman wa APR FC Lt Gen MK MUBARAKH yatangiye asuhuza abantu bose bari mu nama maze ababwira ko icyatumye yifuza kubaganiriza ari uko Ubuyobozi bwa APR FC ndetse n'abafana batishimye muri rusange.
Yagize ati "Ndagira ngo mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko murimo kwitwara, haba mu mikinire na discipline ibaranga ya buri munsi kuko byose niho bishingiye'. Ati 'murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye, murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyaho".
Chairman kandi yongeye kwibutsa abakinnyi ba APR FC ko bigeze gusezerera abakinnyi 17 bitewe no kudahozaho, mbere y'uko babazana. Yababwiye kandi ko nibatisubiraho, n'ubundi hari abazatandukana n'ikipe y'Ingabo z'Igihugu.
Lt Gen MK MUBARAKH yongeye kubwira abakinnyi ko intego za APR FC ari ugutwara ibikombe, uhereye ku bikinirwa hano mu Rwanda byose. Yagize ati "Ibyo murimo byose reka nibutse ko intego zacu (APR F.C) zidahinduka, ni ugutwara ibikombe nk'uko muhora mubwirwa mu biganiro tugirana byose, kandi murabishoboye mu gihe mwaba mushyize umutima ku kazi mukagira na discipline mu byo mukora byose.'
Yasoje ashimira benshi bakorana umurava n'abazamuye urwego rwabo, abasaba gukomeza intego ndetse anagira inama bamwe mu bakinnyi abasaba kwisubiraho bagakora akazi neza.
Chairman wa APR FC aganiriza abakinnyi
Abakinnyi ba APR FC mu namaÂ
Kapiteni wa APR FC, Djabeli wijeje abayobozi ko hagiye kubaho impinduka