Musanze: Imiryango itishoboye igiye guhabwa arenga miliyoni azatuma basezerera ubukene - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko ubukungu bw'igihugu bugenda buzamuka ni ko n'Abanyarwanda barushaho kuyoboka imishinga ibateza imbere, ahanini ibafasha kwibeshaho no kwinjiza amafaranga.

Ibi byose bigendana n'icyerekezo 2030 u Rwanda rwihaye, ko nibura umuturage azaba yinjiza ibihumbi bine by'Amadolari ya Amerika ku mwaka, akazaba yihagije mu biribwa.

Abaturage bacyugarijwe n'ubukene mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, uwa Murama mu Karere ka Kayonza, uwa Butare mu Karere ka Rusizi na Gikomero mu Karere Gasabo bazahabwa asaga miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda azabafasha gushyira mu bikorwa imishinga bazihitiramo.

Ni amafaranga bazahabwa hamaze gusesengurwa imibereho ya buri muturage, rikazasiga hamenyekanye umubare w'abagomba kuyahabwa.

Buri muturage uzaba yatoranyijwe azahabwa asaga miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda, ku ikubitiro akazahabwa 30% ikindi gice akagihabwa nyuma y'iminsi 60. Ibi ni ukugira ngo hasuzumwe niba umuturage yiteguye kwesa umuhigo afite.

Umukozi w'umuryango Give Directly ushinzwe guhuza ibikorwa byawo na Leta, Moses Rwaka yabwiye IGIHE ko aya mafaranga azafasha abaturage kwiteza imbere bagendeye ku mihigo bahigiye mu midugudu.

Ati 'Twahisemo Shingiro ku bufatanye na Leta tugendeye ku bintu bitandukanye, harimo umubare w'abantu bari mu bukene, ibibazo biri muri uwo murenge […] Icyo twavuga ni uko dufite ahandi twagiye dukorera, twabonye ko umuntu iyo ahawe amafaranga yarahize icyo gukora, ndetse tukamusobanurira n'ubuyobozi bukamuba hafi; uwo muntu ashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje. Natwe turagaruka tukareba ibyo yahigiye gukora aho bigeze.'

Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bwo kubasobanurira ibigiye kubakorerwa batangaje ko bishimiye iyi gahunda, bitewe n'uko igiye kuzamura iterambere ryabo.

Nyiraguhirwa Vestine avuga ko yari afite ubumuga bwo mu mutwe , we n'abana be bararwaye amavunja ariko ubuyobozi bukamuvuza, ariko ngo iyi nkunga nimugeraho aziteza imbere bigahindura ubuzima bw'umuryango we.

Nyiraganura Jacqueline na we yavuze ko bagiye gutegura imishinga nk'uko babisabwe.

Imishinga aba baturage bavuga ko bazakora yose ifitanye isano n'ubuhinzi n'ubworozi.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yatangaje ko ubu ari ubukangurambaga batangiye bushishikariza abaturage kumenya ibibazo bafite bituma bakomeza kuzitirwa n'ubukene.

Ati'Hari ingo usanga zifite ibibazo by'igwingira, mu mpamvu ziritera harimo no kutabona indyo yuzuye yaba mu bwiza no mu bwinshi. Turizera ko uko umuturage azamuka mu bushobozi ni nako abasha kugera kuri ya mafunguro akwiye. Turizera nta gushidikanya ko iyi nkunga izagira uruhare mu kurwanya iryo gwingira.'

Ramuli avuga ko isesengura rigaragaza ko umurenge wa Shingiro ukennye, bigashingira kuri gahunda nke zigamije iterambere ziwugaragaramo.

Mu byiciro byabanje ingo 83,262 zo mu turere twa Nyamagabe, Gisagara, Ngororero, Ngoma na Gicumbi ni zo zahawe amafaranga, zagabanyijwe miliyoni 66 z'amadorari ya Amerika.

Give Directly yatangiye gukorana na Leta y'u Rwanda muri 2016. Mu bipimo byayo igaragaza ko abaturage bahawe amafaranga 98% babashije kuyabyaza umusaruro binyuze mu mishinga bitekerereje.

Rwaka Moses wa Give Directly yasobanuriye abaturage kunoza imishinga bazashoramo aya mafaranga
Abaturage bavuga ko baziteza imbere dore ko bakunze guhura n'ibihombo biturutse ku biza
Give Directly ije gukorera i Musanze yatangiye gukorana na Leta y'u Rwanda guhera 2016



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-imiryango-itishoboye-igiye-guhabwa-arenga-miliyoni-azatuma-basezerera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)