Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 17 Mata 2023 umusore uri mu kigero cy'imyaka 28 y'amavuko wakekwagaho ubujura yarasiwe mu Kagari ka Rwambogo, Umudugudu wa Gakoro mu Murenge wa Musanze ahita ahasiga ubuzima.
Byabaye ahagana saa munani n'igice ubwo polisi yabonaga ibisambo bitatu byahise byiruka umwe araraswa ahita apfa babiri baratoroka.
Umuyobozi w'Akagari ka Rwambogo Umutoni Irakoze Sandra yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uwarashwe umurambo we ugikorwaho iperereza na RIB kugira ngo hamenyekane ibirenzeho.
Yagize ati'Nibyo ibyo bisambo byari bitatu bahagarikwa n'inzego z'umutekano za polisi bariruka umwe muri bo araraswa ahita apfa abandi baratoroka, kugeza ubu RIB iracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru nyayo'
Ku wa 13 Mata 2023, Polisi y'Igihugu yemeje ko itazigera ijenjekera ubugizi bwa nabi ,ihumuriza abanyarwanda ku kibazo cy'ubujura kimaze iminsi kigaragara mu duce tumwe na tumwe tw'igihugu.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi y'u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo guhashya burundu abakoresha intwaro gakondo mu bujura barangiza bakica abaturage, ngo bikaba bigomba gucika burundu.
Yagize ati 'Ntabwo twajenjekera inkozi z'ikibi cyangwa se uwo ari we wese utubahiriza amategeko, inshingano Polisi y'u Rwanda ifite ni ukurinda umutekano w'abaturarwanda n'ibintu byabo ku buryo budasubirwaho.
Abaturage turabahumuriza, Polisi irahari icyo ikeneye ni amakuru, turasaba abaturage kuduha amakuru aho baketse hose hari ubwo bujura, ndetse n'uwo babonye yitwaje intwaro zaba gakondo n'izindi bakatubwira'.
CP Kabera avuga ko Polisi yafashe ingamba ishyiraho n'uburyo izajya ifatamo abo bajura, akavuga ko bakwiye kumenya ko nta mwanya bafite muri uru Rwanda, wo gukora ibikorwa by'ubujura barangiza bagahitana n'ubuzima bw'abantu, kuko bakwiye kumenya ko kwiba no kwigabiza ikintu cy'undi muntu bihanwa n'amategeko.
Polisi y'Igihugu iburira abantu bose bishora mu bikorwa bibi birimo n'ubujura kubireka bagakora ibindi bikorwa bibateza imbere kuko batazihanganirwa.