Musanze: Ubuyobozi bwahinduye umuvuno wo kurwanya igwingira mu bana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu guhangana n'iki kibazo, ubuyobozi bw'Akarere bwahinduye umuvuno, bukoranya abafatanyabikorwa hatangizwa gahunda yiswe 'Inkoko ebyiri mu muryango, igwingira hasi'.

Iyi gahunda igamije kurwanya igwingira binyuze mu koroza inkoko imiryango iri mu bukene, kugira ngo ibashe kubonera abana ibiryo bifite intungamubiri, by'umwihariko amagi.

Mu gukomeza gushyigikira iyi gahunda, Ishyirahamwe ry'Abaturiye Pariki y'Ibirunga (SACOLA), risanzwe rigira ibikorwa bihindura imibereho y'abaturiye iyi Pariki; ryatanze inkoko 700 ku baturage batishoboye 350 bo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange.

Nsengiyumva Pierre Célestin uyobora iri Shyirahamwe yabwiye IGIHE ko muri iyi gahunda baje gufatanya n'akarere mu kugabanya imibare y'abari mu mirire mibi ndetse n'abagwingira.

Ntamukunzi Emmanuel ufite umwana w'imyaka itandatu wahuye n'ikibazo cy'igwingira yabwiye IGIHE ko izi nkoko zizamufasha kumuvana muri iki kibazo.

Ati 'Izi nkoko zije kurinda abana banjye igwingira. Hari umwana mfite w'imyaka itandatu ariko agaragara nk'ufite imyaka ine kubera igwingira. Izi nkoko zije kumfasha gukemura iki kibazo.'

Mukarukundo Dorothée yabyaye abana b'impanga. Avuga ko kubera kutabona intungamubiri umwana umwe yari yaratangiye kugaragaza imirire mibi.

Ati 'Nabyaye abana babiri b'impanga ariko gato yari atangiye kugaragaza ikibazo cy'igwingira, kuba bampaye inkoko ndumva ikibazo kirakemuka. Kugira ngo mbone amashereka ahaza abana babiri byari ikibazo.'

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yatangaje ko kuba aka karere gafite abana benshi bagwingiye bibabaje ari yo mpamvu nk'abayobozi badakwiriye kuryama ngo basinzire iki kibazo kigihari.

Ati 'Twaje gusanga urugo rufite inkoko ebyiri zitera, mu by'ukuri rutagerwaho n'igwingira cyangwa imirire mibi. Twarasesenguye dusanga ingo zishobora kubona intungamubiri zikomoka ku matungo ari nke cyane, ari nabyo bituma igwingira n'imirire mibi bigihari.'

Abana 45% mu Karere ka Musanze bari munsi y'imyaka itanu bafite igwingira. Mu gihe umubyeyi utwite yaba abonye igi rimwe buri munsi mu gihe cy'amezi icyenda bimufasha kubyara umwana utagwingiye.

Igikorwa cyo gutanga inkoko cyiyongereye kuri gahunda yatangijwe mbere yo gufasha abagore batwite n'abonsa bari mu bukene, aho umwe ahabwa ibihumbi 10 Frw buri kwezi, agategekwa kugura inkoko ebyiri zitera amagi, gutera ibiti by'imbuto ziribwa ndetse no kunoza isuku.

Iyi gahunda yiswe "Nutrition Sensitive Direct Support" igiye kumara ibihembwe bibiri, imaze kugera ku basaga 6500 bamaze guhabwa asaga miliyoni 350 Frw.

Abatishoboye bahawe inkoko batangaje ko zigiye kubafasha kunoza imirire
Meya Ramuli yibukije abaturage ko amatungo bahawe atari ayo kugurisha
Inkoko 700 zahawe imiryango 350



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-ubuyobozi-bwahinduye-umuvuno-wo-kurwanya-igwingira-mu-bana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)