Musanze: Umwana w'imyaka 14 yatemye Se amuziza guhohotera Nyina - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwatemwe yitwa Manishimwe Alexis mu gihe uwo ashinjwa guhohotera yitwa Mujawamariya Chantal. Byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 24 Mata 2023, mu Kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mugabo w'imyaka 40 yarwanye n'umugore we amukubita hasi maze uwo mwana wabo arabakiza ahita yambura se umuhoro awumutemesha mu mutwe no ku maboko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Migeshi, Ishimwe Justin, yabwiye IGIHE ko uyu mwana akimara gutema Se yahise atoroka.

Yagize ati 'Byabaye ahagana saa Yine n'igice z'ijoro igihe uwo mugabo yasanze mu rugo umugore we ariko ngo ashobora kuba yari yanyoye inzoga batangira guterana amagambo ni bwo yahise atangira kumukubita. Rero ubwo yamukubitaga hasi uwo mwana w'imyaka 14 yahise aza arabakiza yambura se umuhoro arawumutemesha ahita atoroka.'

Yongeyeho ko uyu muryango usanzwe urangwamo amakimbirane ndetse Manishimwe hari igihe yigeze gufungwa amezi atandatu azizwa gukubita no gukomeretsa umugore we.

Yakomeje avuga ko uyu mwana agishakishwa, aboneraho kugira inama imiryango ifitanye amakimbirane kujya ibimenyesha inzego z'ubuyobozi kugira ngo ziyifashe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umwana-w-imyaka-14-yatemye-se-amuziza-guhohotera-nyina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)