Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri Simon Habyarimana yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Habyarimana Simon yahawe izina ry'icyubahiro rya 'Musenyeri' nyuma y'uko abaye igisonga cy'Umwepiskopi muri Diyosezi ya Ruhengeri mbere ya 1994, aho kuva muri uwo mwaka yakomereje ubutumwa bwe mu mahanga, akaba yitabye Imana aba mu gihugu cy'u Butaliyani.

Amakuru yamenyekanye ejo ku ya tariki 12 Mata 2023, mu butumwa bwakomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bwifuriza Musenyeri Habyarimana iruhuko ridashira.

Nta makuru yahise atangazwa n'ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ku rupfu rwa Musenyeri Habyarimana, ariko ku makuru agera kuri Kigali Today ava muri bamwe mu bakirisitu ba Kiliziya Gatolika bamuzi, aremeza ko yitabye Imana.

Radio Maria Rwanda, igitangazamakuru cya Kiliziya mu Rwanda, yemeje ayo makuru aho ku rubuga rwayo rwa Twitter yanditse ubutumwa bugira buti 'Musenyeri Simon Habyarimana wa Diyosezi ya Ruhengeri yitabye Imana ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023. Yaguye mu gihugu cy'u Butaliyani, akaba atabarutse afite imyaka 73 y'amavuko. Avuka muri Paruwasi ya Nemba, akaba yari amaze imyaka isaga 48 ari Umusaseridoti'.

Radio Maria Rwanda yakomeje igira iti 'Musenyeri Simon Habyarimana yakoze imirimo itandukanye muri Diyosezi ya Ruhengeri, aho yanabaye Igisonga cy'Umwepiskopi'.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/musenyeri-wa-diyosezi-gatolika-ya-ruhengeri-simon-habyarimana-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)