Museveni yagiranye n'umuhungu we ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru, ubwo yamusuraga iwe mu rugo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Museveni yasangiriye Pasika n'Umuryango w'imfura ye mu rugo rwe ruri Rwakitura.
Kuri Twitter ye yagize ati: "Mama Janet [umugore we] nanjye twizihije Pasika turi hamwe na Gen Muhoozi, Charlotte [Kainerugaba] ndetse n'umwuzukuru wacu w'umukobwa."

Amakuru avuga ko Museveni na Gen Muhoozi usanzwe ari umujyanama we mu bikorwa byihariye "baganiriye ku bibazo bitandukanye igihugu gifite."

ChimpReports ivuga ko ifite amakuru y'uko bariya bombi bibanze by'umwihariko "ku guhindura imibereho myiza n'ubukungu bwa Uganda."

Gen Muhoozi amaze igihe atangaza ko mu 2026 aziyamamariza kuyobora Uganda, ndetse ntahwema kunenga ishyaka NRM rya se arishinja gusubiza inyuma abanya-Uganda ahanini kubera ruswa avuga ko yamunze igihugu.

Ni Muhoozi kandi umaze igihe asaba ko bamwe muri ba Minisitiri bagize Guverinoma ya Uganda birukanwa, nyuma y'uko amabati n'izindi nkunga Leta yari yarageneye abatuye mu gace ka Karamoja aburiwe irengero.

Uyu musirikare wahoze ari Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka anasaba ko ibikorwa remezo byo mu mujyi wa Kampala byavugururwa.

Mu mafoto yashyizwe hanze na Perezidansi ya Uganda, Gen Kainerugaba agaragara afashe mu ntoki impapuro nyinshi ndetse n'ikayi nyuma y'uko yari amaze kugirana ibiganiro na se.

Inama y'ejo ni iya kabiri yo mu rwego rwo hejuru Gen Muhoozi yari akoze mu gihe kitageze ku mezi atandatu, mu rwego rwo gusuzuma ibibazo byugarije Uganda.

Mu mpera z'umwaka ushize yahuye na Gen Salim Saleh usanzwe ari murumuna wa Museveni baganira ku iterambere rya Politiki muri Uganda.

Kuri ubu byitezwe ko nta gihindutse Gen Muhoozi w'imyaka 48 y'amavuko azasezera mu gisirikare cya Uganda mu mpera z'uyu mwaka, kugira ngo akomereze urugendo rwe muri Politiki.

Ni Muhoozi umaze igihe avugwa imyato nyuma yo kuzahura umubano wa Uganda n'u Rwanda byari bimaze igihe birebana ay'ingwe, ibyatumye urujya n'uruza rw'abantu n'urw'ibicuruzwa rwongera kubaho.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/museveni-yagiranye-n-umuhungu-we-ibiganiro-byo-ku-rwego-rwo-hejuru-ubwo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)