Mwarimu: Ibyo ukwiriye gukorera abana baje gu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

ESE MU GIHE ABANA BAKUGEZE IMBERE BAJE MU GIHEMBWE GISHYA USABWA GUKORA IKI?

Ikintu cya mbere usabwa gukora nk'umubyeyi (Umurezi), ni ukubaha ikaze. Umwana naza ku ishuri azazana ubwuzu bwinshi, azaba agukumbuye nka mwarimu we, azaba ashaka ko mukina.

Abana bereke aho bazajya bicara. Niba uri mwarimu abana bakaba bakugeze imbere, shaka uburyo bwo kubicaza neza kandi ntawe ubangamiwe cyangwa ngo abangamire mugenzi we. Hari ubwo abana bagera ku ishuri bakabura aho bicara cyangwa ntiberekwe ishuri bazajya bigiramo, muri bo bakiyumvisha ko batigeze bakirwa rwose.

Uyu mwana uturukanye mu rugo ubwuzu bwinshi aje kugutura, mwakirane ibakwe umwereke ishuri ubundi mugare buri umwe umwe.

Ujye ubahamagara mu izina. Uyu mwana urasabwa kumwitaho kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma. Muhamagare mu izina, mwite uko yitwa utamuhimbiye andi mazina. Ibi bzafasha umwana gutangira igihembwe neza azi ko akunzwe.

Ntumwibwire ahubwo mubwire inkuru. Aba bana baraje ni wowe baje kureba mbere na mbere, menya ko uburyo bwo kubakira atari ukubibwira gusa ahubwo ari ukubabarira inkuru bashaka kumva zose. Kuba umwana aratangira igihembwe azi neza ko umukunda kandi akakwisanzuraho, nicyo cy'ingenzi.

Bahereze ikizatuma bakomeza kwibuka umunsi wa mbere baza kwiga, cyangwa bagaruka kwiga. Yego uri mwarimu, kandi ufatwa nk'umubyeyi wabyemera utabyemera. Shaka ukuntu ubahereza ikintu kizatuma bibuka uwo munsi bagarutse ku ishuri, kuko ni cyo cya mbere.

Bahereze udukoresho bakeneye. Ndabyibuka, ubwo igihembwe cya Mbere cyari gitangiye mu mwaka w'amashuri 2019 - 2020, nka mwarimu, nafashe umwanya wo kuganira n'abana nagombaga kwigisha, buri mwana muhereza ikaramu yo kwandikisha nari nabaguriye nk'ikaze. Abana bose barishimye ndetse batangira igihembwe bafite imbaraga, bituma n'umusaruro nari mbategerejeho bawumpa.

Kuri iyi ngingo birumvikana ko utabura icyo utegurira abana kijyanye n'imyigire yabo, kuburyo bizatuma icyo gihembwe gishya kigenda neza.

Babwire ibyo bagomba kujya bakora n'ibyo bagomba kwitwararikamo. Fata umwanya uganire n'abo banyeshuri, mufatanye gushyira amabwiriza ndetse n'amategeko agenga imyigire yabo. Babwire ko hari ibyo umwana atagomba gukora. Urugero; Gusohoka uko biboneye, kurira mu ishuri n'ibindi.

Umurezi ni umubyeyi niyo mpamvu ku ishuri aba afite inshingano zisanzwe nk'iz'umubyeyi mu rugo, kandi asabwa kuzubahiriza kuva umwana amugeze imbere kugeza atashye.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128085/mwarimu-ibyo-ukwiriye-gukorera-abana-baje-gutangira-igihembwe-gishya-128085.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)