Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha Bruce Melodie yasangije abamukurikirana amafoto arenzaho amagambo ashimira abafana, inshuti n'umuryango anababwira ko abakunda cyane kandi abifuriza kugira icyumweru cy'umugisha.
Ati 'Nageze kuri byinshi muri uru ruganda kubera mwebwe abafana,inshuti n'umuryango wanjye. Mwarakoze kubw'urukundo rudahagarara mwankunze ndabakunda cyane kandi mugire icyumweru cy'umugisha'
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro kiri hejuru haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera umurava n'umuhate ndetse n'urukundo agaragaza mubyo akora bituma yishimirwa na benshi.