Ku munsi w'ejo saa Cyenda nibwo kuri Sitade y'akarere ka Bugesera ikipe ya APR FC yakiriye AS Kigali mu mikino yo ku munsi wa 27, muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda. Uyu mukino warangiye ikipe y'Ingabo z'Igihugu iri ku gikombe cya shampiyona,  itakaje amanota 3 ibona 1 inganya igitego 1-1.
Lt Gen MUBARAKH Muganga uyobora APR FC yari ari ku kibuga yaje kureba uyu mukino, umukino ukirangira yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru atangaza byinshi birimo no kuba atayobora FERWAFA kubera inshingano nyinshi afite. Chairman kandi yavuze ko APR FC itajya igena ibiva mu musaruro mu mikino bakina, bitewe n'uko baba bari guha agaciro gake andi makipe.
Aha umunyamakuru yari amubajije ku cyo yavuga ku bijya bivugwa ko amakipe akomeye mu Rwanda, APR FC, Rayon Sports agira uruhare runini ku buyobozi bwa FERWAFA. Yasubije agira ati "Icyo mbivugaho ni uko byaba ari nko guha agaciro gake abandi banyamuryango, njye nemera ko abanyamuryango bose bangana muri FERWAFA".Â
"Ariko nanone nk'uko ubivuze ari ubifata mu buryo bwiza, uvuze nanone ko APR FC idafite ijambo mu mupira w'amaguru mu Rwanda waba utari umuntu ukurikira umupira. Nk'ikipe nkuru, dufite ibikombe 20 muri 28 bikinirwa, ibyo ubwabyo birivugira".
Yongeraho ati: 'Icya 2 dufite gahunda zose zishoboka twakabaye dusaba n'izindi kipe ko zizigira. Uruhare tugira mu gufasha ikipe y'igihugu kugira ngo itere imbere ari nayo mpamvu twemeye tukavuga ngo twibande ku bakinnyi b'abana b'abanyarwanda, bitugiraho imvune, hari n'abandi bashobora wenda no kuvuga ko nka Chairman wa APR ntakunda abanyamahanga".
Gen. Mubarakh yakomeje avuga ko atariyo mpamvu, ashimangira ko atanga abanyamahanga. Ati: "Sibyo kubera ko abanyamahanga ndabakunda, murabizi ko u Rwanda rugendwa n'abantu bose ariko twe nk'ikipe nkuru twaremeye turavuga tuti reka dutange urugero twemere bituvune. Izi kipe zose navuze uretse wenda izo dusa nk'aho duhuje ibintu bimwe na bimwe, Police FC , Marine FC n'izindi ariko izindi zose dukina zifite abakinnyi 5 b'abanyamahanga".Â
"Iyo tuvuze ngo rero twemere bituvune umusaruro tubona tuwubone ariko ari abana b'abanyarwanda ibyo ubwabyo ni imvune, ariko ni imvune ituma wenda ikipe y'igihugu ibona umusaruro".
Yanavuze kuri gahunda ya APR FC yo guha andi makipe abakinnyi, ati: "Ibyo byose rero mvuga gahunda ya APR mwese muzi yo guha amakipe yose abakinnyi baba ari abo mu ikipe y'abato, baba ari abaciye muri APR, n'iyi mubona dukinnye (AS Kigali) ifitemo abakinnyi 5 bavuye muri APR.Â
Ubushize Police FC yari ifite 7 n'umutoza wa 8, n'izindi zose zfite abakinnyi bacye bakomoka muri APR FC ni 3 cyangwa 4. Urumva rero tutagize uruhare ibintu byose biratuvugira ko twagira uruhare ariko uruhare rwiza, ariko ari uruhare rubi nk'ibyo njya numva rimwe na rimwe bifuza gutwerera sinzi ko niba baba bavuga APR FCÂ cyangwa Chairman uyiyoboye uyu munsi ko wenda twaba dufite urwo ruhare rubi rwo ntabwo ndubona".
Yakomeje agira ati "Abantu bamwe babaye mu Rwanda barabizi. Ubundi Chairman wa APR nkanjye nkurikije igihe cya Habyarimana, na Caporal yaravugaga umusifuzi agashyiraho uwo yifuza ariko uyu munsi Chairman wa APR FC muzi w'umu-General ngira ngo ibintu byose byakagiye mu nyungu za APR, ariko simpamya ko ariko bimeze kuko na we ubwawe wivugiye ko tumaze imikino ine bitagenda neza.''
'Impamvu imikino ine ishize bitagenda neza si uko ntashobora gutanga amabwiriza, nayatanga bakayumva ariko iyo si fair play. Fair play ni ituma abantu bose babona ibyo bakwiye kuba bakoreye".
Gen MUBARAKH Muganga kandi yahaye umukoro abanyamakuru wo kubafasha mu buryo bwubaka.
Yagize ati: " izo ni imvugo zitubaka, ibyananiranye hirya no hino kubera uyoboye igihe iki n'iki byose bigomba kujya muri APR FC. Rimwe na rimwe nkabyumva kuko bazi icyo APR FC yavuga cyose cyaba ariko nanone dukoresheje iyo mvugo, icyo dushatse cyose kiba mu nyungu z'abafana benshi, nanone bavuga ngo dore za ngabo igitugu cyazo kandi ibyo si byo twatojwe."
Yongeraho ati: "Baturenganya cyangwa bavuga ko tutakoze ibyo tutifuza bibi, urwo rubanza rwo twarwemera. Twagira ingaruka nziza, ntabwo ari ingaruka mbi. Ijwi rya APR FC ni rimwe ntabwo ribara ku majwi yose y'abanyamuryango, ariko nari mbikurije kucyo wavuze ko APR isa nk'aho ifite ijanbo mu mupira w'amaguru byo, byo nibyo ifite ijambo mu mupira w'amaguru 110% ariko ni mu buryo bwiza bwubaka".
Ejo Chairman wa APR FC areba umukino