Nawe yamaze kwiheba! Sam Karenzi wakundaga ikipe ya APR FC cyane yatangaje benshi nyuma yo kuvuga ikipe izatwara igikombe hagati ya Kiyovu Sports na Rayon Sports nubwo atayemera - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru w'imikino ukunzwe cyane hano mu Rwanda Sam karenzi usanzwe akorera Radio Fine FM, yatangaje ko ikipe ya APR FC uyu mwaka nta gikombe izatwara.

Mu kiganiro yakoze uyu munsi ku wa mbere yaje gutangaza ko ikipe ya APR FC yabonye ikina kuri Police FC muri buriya buryo ntabwo ifite ubushobozi bwo gutsinda imwe mu makipe akomeye bivuze ko ngo nta gikombe yatwara igihanganye na Rayon Sports cyangwa Kiyovu sports.

Sam Karenzi nyuma yo gutangaza ibi yaje kuvuga ko ikipe ya Kiyovu Sports uyu mwaka igomba gutwara igikombe hatagize igihinduka ariko avuga ko kuba Rayon Sports irushwa amanota 4 gusa na Kiyovu Sports ntayo ntihagire uyikura ku gikombe kuko haracyabira imikino myinshi kandi yo nta makipe akomeye ifite.

Uyu munyamakuru ubwo Shampiyona yatangiraga yatangaje ko ikipe ya APR FC ari yo izatwara igikombe hagakurikira ho Kiyovu Sports, AS Kigali ikazaza ku mwanya wa gatatu Rayon Sports ikaba iya Kane ariko kugeza ubu ibi yatangaje byamaze kwicurika nubwo Shampiyona itararangira.



Source : https://yegob.rw/nawe-yamaze-kwiheba-sam-karenzi-wakundaga-ikipe-ya-apr-fc-cyane-yatangaje-benshi-nyuma-yo-kuvuga-ikipe-izatwara-igikombe-hagati-ya-kiyovu-sports-na-rayon-sports-nubwo-atayemera/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)