NBG yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ku Gisozi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 11 Mata 2023, aho abawitabiriye bakoze urugendo baturutse ku Murenge wa Gisozi berekeza ku Rwibutso rwa Kigali, ahakomereje ibikorwa byose.

Witabiriwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisozi, Musasangohi Providence; Umuyobozi w'Uruganda rwa NBG, Urayeneza Anitha; abakozi b'Uruganda rwa NGB, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abaturage bo mu Murenge wa Gisozi n'inshuti zabo.

Ni umuhango wabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo gushyira indabo ahashyinguye Abatutsi bazize Jenoside no kubunamira, gusobanurira amateka y'u Rwanda abitabiriye uyu muhango, ibiganiro bikubiyemo ubutumwa bukomeza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'Abanyarwanda muri rusange no gucana urumuri rw'icyizere.

Umukozi w'Uruganda NGB, Ngabonziza Jean Paul, avuga ko iki gikorwa cyerekana ubumuntu no kuba abakoresha bafatanya n'abakozi mu kwibuka imiryango yabo yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati ''Kuba abakoresha bacu bazirikana abazize Jenoside, bishwe bazira uko bavutse, twebwe nk'abakozi byadusubijemo icyizere cy'uko abakoresha bacu batuzirikana, kandi bazirikana n'imiryango yacu twari dufite tutagifite ubu ngubu''.

Umuyobozi wa NBG, Urayeneza Anitha, yihanganishije Abanyarwanda bose muri ibi bihe by'umwihariko ababuze ababo bazize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati ''Nka NBG Ltd ubutumwa twagenera abantu babuze ababo ni ukubihanganisha kuko ni igihe kitoroshye. Tuba turi mu gihe kitoroshye, ni ukwihangana kandi tukibuka ariko tuniyubaka''.

Urayeneza yashimiye Inkotanyi na Perezida Paul Kagame waziyoboye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari bo batumye igihugu gikomeza urugendo rwo kwiyubaka kandi kikaba gifite amahoro.

Umuturage wo mu Murenge wa Gisozi, Mukarukaka Mariya, ufite abe babize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, avuga ko kubibuka bituma aruhuka.

Ati ''Mba nje hano kubibuka kuko igihe cyose iwacu i Rusizi naribukaga ngatanga n'amakuru y'ibyabaye. Nagiye mva mu mfu nyinshi cyane bakica nk'abantu 15 turi kumwe njye ngasigara''.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yashimiye uruhare rw'abikorera mu kujyanamo na Leta mu kwitabira ibikorwa bifitiye inyungu abaturarwanda muri rusange.

Ati ''Abikorera ubundi ni abafatanyabikorwa ba Leta. Kandi na bo bakorera muri Leta ifite umutekano, ifite n'ubumwe bw'iterambere ry'Abanyarwanda. Kuba rero tujyanamo dufatanya muri byose ni umuco mwiza w'igihugu''.

Umwali yasabye abaturage bo mu Murenge wa Gisozi Urwibutso rwa Kigali ruherereyemo ndetse n'abaturarwanda muri rusange, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa bwe kandi yasabye umuntu wese ufite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe ariko ikaba itarashyingurwa kuyatanga kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro ikwiye.

Abitabiriye uyu muhango kandi bibukijwe gusenyera umugozi umwe hagamijwe kubaka u Rwanda ruzira amateka mabi yaruranze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gushishikariza urubyiruko kwiga amateka y'igihugu bakamenya aho cyavuye no kurushaho gusigasira ibyo cyagezeho.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nbg-yibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-bashyinguye-ku-gisozi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)