Umukinyi w'umuhanga gusa ukunze kwibasirwa n'imvune umunya Brazil Neymar Jr yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo gusanga yarateye inda umukuzi we bari kumwe muri ino minsi.
Babinyujije Ku mbuga nkoranya mbaga zabo by'umwihariko Instagram zabo Neymar jr na brunabiancardi umukuzi we banditseho bati:
''dutekereza Ku buzima bwawe, dutekereza kuza kwawe kandi tuzi ko uzaza ugakomeza urukundo rwacu, ukanatuma Duhorana ibyishimo igihe cyose.
Uzaba mu muryango wishimye hamwe nababyeyi bababyeyi bawe, ba so wanyu ba nyoko wanyu bose bagukunda urukundo rudasanzwe.
Tuguhaye ikaze muhungu wacu, turagutegereje cyane.
Ntakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi na kwejeje ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga yose''. Yeremiya 1.5
Neymar Jr amaze igihe afite imvune aho yavunitse mu kwezi kwa 2 mbere yuko ikipe ye ya Paris saint Germain ikina na Bayern Munich muri 1/8 cya UEFA champions league.