Neymar numukunzi we Biancardi bagiye kwibaru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwana azaba ari uwa Kabiri nyuma y'uwo asanzwe afite w'imyaka 11.

Aba bombi bakaba bakomeje kongera kwishimira umubano wabo mu munezero mwinshi, n'ubwo kugeza ubu bataratangaza niba azaba ari umuhungu cyangwa umukobwa.

Biancardi na Neymar bakaba baratangiye gukundana mu mwaka wa 2021, baza kwemeza ko bari mu rukundo bya nyabyo muri Mutarama 2022. Baje no gutera intambwe ibaganisha ku kubana, Neymar amwambika impeta y'integuza.

Bidatinze uyu munyamideli yaje gutangaza ko batandukanye agira ati: 'Murabizi nkunda kumenya ibyanjye ariko ubwo mukomeje kubaza muri benshi, nabamenyesha ko ntakiri mu rukundo gusa nita kandi nterwa ishema n'umuryango wa Neymar.'

Mu ntangiriro za 2023, nibwo aba bombi bongeye gusubukura urukundo rwabo.

Biancardi na Neymar bakaba bashyize hanze ubutumwa bw'amafoto buherekejwe n'amagambo meza, baha ikaze umwana wabo bitegura kwibaruka.

Bati: 'Twarakurose twiteguye kuza kwawe ngo uze wuzuze urukundo rwacu, unuzuze ibyishimo mu buzima bwacu. Ugiye kuza mu muryango mwiza aho abavandimwe, ba sogokuru, n'abandi bagukunda. Tubonane vuba mukobwa cyangwa muhungu, gutegereza biri kunanira.'

Bongeraho n'amagambo yo muri Bibiliya agira ati: 'Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko, nagutoranyije utaravuka, naguhisemo ngo uhanurire ibyanjye mu mahanga.'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128209/neymar-numukunzi-we-biancardi-bagiye-kwibaruka-imfura-yabo-amafoto-128209.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)