Ngororero/#Kwibuka29: Minisitiri Dr Bizimana avuga ko ntawe ukwiye kwingingirwa gutanga amakuru y'Abatutsi bishwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudakomeza kwinginga abafite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'abishwe ngo bayatange. Yibukije abafite ayo makuru ko kuyatanga ari inshingano bafite badakwiye guhatirizwa.

Minisitiri Dr Bizimana, ibi yabigarutseho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyingurwa imibiri isaga 30 mu rwibutso rw'i Nyange, aho Padiri Seromba yabasenyeragaho Kiriziya ya Paruwasi Nyange muri Mata 1994.

Yagize ati' Mukomeze kwihangana mwebwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ni amateka mabi ashaririye akomora imizi ku macakubiri, ariko na none ntaho twahungira aya mateka yanyujijwemo abacu, nta nubwo dukwiye gukomeza gutakambira abagifite amakuru y'Ahajugunywe abacu nyuma yo kwicwa n'Interahamwe. Ni inshingano za buri Munyarwanda wese mu gutanga aya makuru badahatirijwe'.

Akomeza yibutsa abafite amakuru ko bafite inshingano zo kuyatanga badahatirijwe, ahubwo bakabikora bafasha abarokotse batarabona imibiri y'ababo bishwe bakajugunywa ahatazwi. Abibutsa kandi ko kubikora ari ugusigasira amateka y'Igihugu adashobora guhungwa n'abanyarwanda bayaciyemo.

Ati' Niba ufite aya makuru ukaba ukinangiye umutima udashobora kuyatanga uragirira nabi abarokotse bagifite intimba yo kutamenya irengero ry'ababo. Ntidukwiye gukomeza kubona imibiri ari uko hagiye gukorwa umuhanda cyangwa ibindi bikorwaremezo bitandukanye. Iyo utanze aya makuru atuma abarokotse baruhuka, ariko tunibuka ko aya mateka yacu dukwiye kuyakira tukayasigasira kuko ni ayacu twebwe nk'Abanyarwanda twayanyuzemo'.

Mu buhamya bwatanzwe na Kamanzi Innocent, avuga ko ubwo amakuru y'Indege yari itwaye uwari Perezida wa Repuburika y'U Rwanda Habyarimana Juvenal yahanurwaga, inama zo kwica abatutsi zahise zitangira gukorwa i Nyange. Asaba ko amateka y'abatutsi bishwe n'abari abaturanyi adakwiye gupfukiranwa n'uwariwe wese.

Mukakarangwa Joyeuse, warokotse avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka 10, ko bari bafite umuryango w'abantu 7 ariko barokotse ari 3. Avuga ko mu gihe cyo gushyingura habonetse bakuru be ariko ababyeyi be batigeze baboneka. Ahorana icyizere ko wenda azababona. Gusa avuga ko kudashyingura uwawe n'iyo hari umubiri ubonetse ahantu runaka ujyayo kureba ugirango nibo babonetse.

Uwizeye Jean de Dieu wo muri Association Modeste et Innocent (AMI) watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside n'uburyo amacakubiri yabibwe mu banyarwanda agahabwa intebe kugeza ubwo ahitanye Abatutsi batabarika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye ko abantu bakwiye kwatura bagatanga amakuru yaherwaho hubakwa amateka mashya kuko abayafite kuguma binangira ntacyo bizabamarira. Avuga kandi ko benshi mu banyarwanda baba abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi cyangwa abayigizemo uruhare bose bafite ibikomere kandi bigenda byigaragaza.

Umunyamabanga w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Ing. Niyitanga Irene avuga ko kuterekana ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside ari ugukomeza gutoneka ibikomere by'abatarabona ababo bishwe. Yibutsa ko ushyinguye uwe, intimba n'agahinda bigabanuka.

Tariki 16 Mata, nibwo hibukwa abatutsi bagera ku 2,000 bishwe ubwo bari bahungiye kuri Kiliziya Gatorika ya Paruwasi ya Nyange mu cyahoze ari Komini Kivumu yari muri Perefegitura ya Kibuye.

Padiri Seromba Athanase yatumije imashini ya Tingatinga, ategeka ko isenya kiliziya yari yuzuyemo Abatutsi bahunze interahamwe baziko bazaharokokera. Tingatinga yasenyaga kiliziya ari nako abajandarume n'abapolisi bateraga za gerenade mu kiliziya, abashatse guhunga Interahamwe zikabatera amabuye cyangwa abajandarume bakabarasa. Icyo gitero cyishe abatutsi bagera ku 2,000. Uyu Padiri Seromba yakatiwe imyaka 15 nyuma arayijurira ahabwa igifungo cya burundu, afungiye mu Gihugu cya Benin.

Uru rwibutso rw'I Nyange, ruruhukiyemo imibiri 7,850 y'Abatutsi bishwe guhera mu 1990 kugera muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w'1994.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2023/04/17/ngororero-kwibuka29-minisitiri-dr-bizimana-avuga-ko-ntawe-ukwiye-kwingingirwa-gutanga-amakuru-yabatutsi-bishwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)