Uburakari, umujinya ndetse n'ubwoba ngo bitera indwara zitandukanye harimo indwara y'umwijima, bitewe n'uko iyo umuntu yarakaye cyane umwijima ukora uko utagombye gukora bikawangiza.
Hari n'abo uburakari bukabije butera kubabara imikaya yaba iyo mu bitugu, ku ijosi n'ahandi, bushobora kandi gutuma umuntu igifu kimurya, kikangirika.
Ubushakashatsi bwagiye bukorwa hirya no hino ku isi, bwagaragaje ko gukora siporo ku buryo buhoraho bigabanya 'stress' kuko ngo igendana n'umujinya ndetse n'uburakari.
Siporo igabanya 'stress' ikanazamura ibyishimo by'umuntu ku buryo bw'umwimerere.
Umuntu umaze kumenya ko agira ikibazo cy'umujinya n'uburakari ku buryo byamunaniye kubigenzura, n'iyo yakora siporo, aba akwiye kwiga uburyo bumufasha gutuza, harimo nko kujya ahantu hiherereye akitekerezaho, cyangwa agakora yoga.
Ashobora kandi no gushaka umuganga mu mitekerereze akamufasha.