Muyoboke aravuga ibi mu gihe bimwe mu binyamakuru Mpuzamahanga bikomeje gukoresha inyito itariyo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bakavuga imibare itariyo y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagamije kugoreka amateka y'ukuri y'icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.
Umunyamahanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, Parfait Busabizwa, ubwo yari mu gikorwa cya 'Our Past' yavuze ko mu gihe cya Jenoside bamwe mu rubyiruko babaye ibikoresho by'abanyapolitiki babi, bijandika mu bwicanyi,' konona no gusahura imitungo y'abahigwaga.
Yavuze ko urubyiruko kandi 'rukomeje kuba ingwate y'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu gihugu imbere ndetse no hirya no hino ku Isi'.
Busabizwa yavuze ko kuri ubu bamwe bifashisha imbuga nkoranyambaga, bagakwirakwiza imvugo zuje urwango, ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimye abari urubyiruko rw'Inkotanyi, batanze ubuzima bwabo bagahagarika Jenoside, bakahobora u Rwanda. Asaba urubyiruko rw'u Rwanda, gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda, kandi bagaharanira kugaragaza ukuri ku mateka y'u Rwanda 'cyane cyane bifashishije imbuga nkoranyambaga'.
Aha niho Muyoboke Alex ahera akavuga ko ari inshingano z'urubyiruko mu guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mujyanama w'abahanzi, avuga ko amateka agaragaza ko benshi mu bakoze Jenoside bari urubyiruko. Ariko kandi benshi mu bahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi bari urubyiruko mu ngabo zari iza RPA.Â
Muyoboke ati 'Urubyiruko, ni mwebwe, ni twebwe, ni twe nk'abanyarwanda uruhare rwo kugira ngo tubasubize, ibyo bavuga babivuga bari hanze ntabwo bari mu gihugu, twebwe turi mu gihugu, rero rubyiruko rwiza, rubyiruko mbaraga z'igihugu, ntihazagire uzaceceka, nabona umuntu uri kubeshya nicyo nabisabira njyewe."
Muyoboke avuga ko mu rugendo rwo kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umusanzu w'umuhanzi nawo ukenewe cyane ko ijwi rye rigera kure. Agaragaza ko ibihangano by'umuhanzi bigera kure, bityo ko byafasha benshi mu batuye Isi.
Aravuga ati "Umusanzu w'umuhanzi ni ugutanga ubutumwa, ni uguhanga ibihangano byiza, ibihangano bihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bihumuriza igihugu. Ya ndirimbo ushobora kumva ukumva y'uko ari ihumure nawe watanze nk'umuhanzi, kuko burya igihangano ni ikintu kigera kure cyane."
Muyoboke akangurira umuhanzi wese 'ukunda igihugu cye ureba amahoro dufite' ko nawe ari 'inshingano ze' mu rugendo rw'isanamitima igihugu kirimo."Â
Muyoboke Alex yabwiye urubyiruko n'abahanzi ko bafite inshingano zo kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Â
Muyoboke yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomera muri ibi bihe no guharanira kwiyubaka