"Ni ubwa mbere bibayeho mu Rwanda" Mashami utoza Police Fc yagize icyo avuga ku gitego cyabo cyanzwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza mukuru w'ikipe ya Police Fc, Mashami Vincent yavuze ko ibintu byababayeho umusifuzi akanga igitego cyabo cya Gatatu, bidasanzwe.

Ni igitego cyanzwe mu mukino Police yatsindaga Apr Fc ibitego bibiri kuri kimwe.

Nyuma y'umukino, Mashami utoza Police FC yabwiye IGIHE ko yatunguwe n'ibyabaye, avuga ko ubanza hari amategeko mashya yaje atazi.

Ati 'Igitego cya gatatu, ntibisanzwe, ni ubwa mbere bibaye muri Afurika, yewe no mu Rwanda. Birashoboka ko hari amategeko mashya tutaramenya. Reka dutegereze turebe ibizaba.'

Igitego cya Police Fc cyanzwe nyuma y'uko umusifuzi wa Kane yahamagaye uwari uyoboye umukino akamubwira ko atari igitego.



Source : https://yegob.rw/ni-ubwa-mbere-bibayeho-mu-rwanda-mashami-utoza-police-fc-yagize-icyo-avuga-ku-gitego-cyabo-cyanzwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)