Ni umuti ku mubiri: Ese wari uziko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza hari indwara bivura - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubundi imibonano mpuzabitsina ikozwe neza, ni igihe abayikoze babanje kuyitegura ku buryo bose batangira iki gikorwa bafite ubushake.

Bimwe mu byo imibonano mpuzabitsina ifasha ku buzima bw'uwayikoze ni ibi bikurikira.

. Bivura umunaniro wo mu mutwe (Stress)

Abahanga mu bijyanye n'imyororokere bavuga ko iyo iki gikorwa gikozwe neza, cyateguwe neza gisigira buri wese mu babigizemo uruhare kumva aruhutse mu mutwe ndetse nta mavunane.

. Bivura gukanyarara k'uruhu

Kubera uburyo iki gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina gituma abagikora baruhuka, ngo bituma imitsi inarambuka amaraso agatembera neza ndetse n'ubwonko bugakora neza kuko nta kiba kibubangamiye.

. Bivura kubura ibitotsi

Indwara yo kubura ibitotsi ni ikizira ku bantu bamaze gukora imibonano mpuzabitsina.

Bitewe n'uko umubiri uba wumva wirekuye ndetse umaze kubona icyo washakaga, ikiba gisigaye ni ukuryama ugasinzira ndetse umuntu akabasha kubyuka yatuhutse neza. Niyo mpamvu gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kuryama bifasha guhita usinzira.

. Bivura guhangayika(Depression)

Abahanga mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina bavuga ko iyo umuntu yihebye cyangwa hari ibyo yumva bitagenda neza muri iyo minsi, aramutse abonye uwo baryamana ibyo ahita abyibagirwa ndetse akumva anaruhutse kuko byibagiza ibyari bihangayikishije.



Source : https://yegob.rw/ni-umuti-ku-mubiri-ese-wari-uziko-imibonano-mpuzabitsina-ikozwe-neza-hari-indwara-bivura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)