Abantu bamwe bakunda kugira ipfunwe ry'uko bavutse ndetse ugasanga bifuza guhindura imiterere y'uko bavutse gusa hari abadahirwa nabyo bikabagiraho ingaruka mbi kuburyo bahinduka nabi kurushaho.
Kuri iyi Si dutuye abantu bahora bifuza kugaragara neza imbere ya bandi ndetse hakaba nabajya kure bagahindura imiterere y'uko bavutse haribyo bita 'plastic surgery' ubu ni uburyo bwo kubaga igice runaka cy'umubiri w'umuntu bakagira ikintu bongeraho cyangwa bakuraho mbese bakagihindura uko ubyifuza.
Gusa iki n'igikorwa gihenda kuburyo usanga kidapfa kwigonderwa na buri wese ubyifuza kandi bigira ingaruka mbi nyinshi ku mubiri w'umuntu dore ko hari igihe uwabikoze ashobora kugira ibi bazo bitandukanye harimo no kuva amaraso mu buryo budasanzwe ndetse no kurwara 'Infection' na Allergry ndetse nizindi ndwara mbi nyinshi zitandukanye.
Ibi abantu benshi bakunze kubikora basa nkabahubutse nyuma byabagiraho ingaruka mbi bakabura uko babigenza kuko ntabundi buryo bushoboka bwoguhindura uko baba barigize ngo basubire uko bahoze.