Nigeria: Bruce Melodie yagiye gukorana indiri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023, ari kumwe n'umujyanama we Coach Gael, umuvandimwe we Bruce ndetse na Producer Element.

Kuri Instagram, Bruce Melodie yabwiye abafana be n'abakunzi be ko tuzagaruka vuba. Amashusho yagaragaje yumvikanamo indirimbo 'Why' The Ben yakoranye na Diamond, umunyamuziki ufatwa nka nimero ya mbere mu gihugu cya Tanzania.

Umwe mu bashinzwe kureberera inyungu za Bruce Melidie, yabwiye InyaRwanda ko muri Nigeria bajyanwe no gukorana indirimbo n'abahanzi b'aho bakomeye. Yavuze ko bataramenya urutonde rw'abo bazakorana izi ndirimbo ariko ko harimo Singer.

Yavuze ko muri Nigeria bakiriwe na Dj Neptune uherutse gucurangira Kigali. Ati 'Dj Neptune ni we ugiye kutwakira ariko mu by'ukuri ntabwo turamenya abantu tuzakorana nabo. Dufite abantu benshi kuri gahunda nka Singah na Oxlade … Ariko nyine ntabwo turemeze neza, gusa nitugera hariya dushobora kubona n'abandi benshi.'

Fabian Okike wamamaye mu muziki nka Singah ugiye gukorana indirimbo na Bruce Melodie, aheruka i Kigali mu gitaramo cya 'Trappish Concert II' yahuriyemo n'abahanzi Nyarwanda 24, cyabaye ku wa 16 Nyakanga 2022.

Uyu munyamuziki abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika 'P Classic Records' yashinzwe n'umuhanzi Peter Okoye 'Mr P'.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria, bivuga ko Singah ari umuhanzi ufite umuziki uri gukura uko bucyeye n'uko bwije.

Ni umuhanzi w'imyaka 28 ukora injyana ya Afropop. Yabonye izuba ku wa 20 Nzeri 1995, avukira mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria mu muryango ukunda umuziki, wamushyigikiye cyane ubwo yatangiraga urugendo rw'umuziki.

Impano ye yigaragaje cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Teyamo' yatumye Mr P ahita amusinyisha mu inzu ifasha abahanzi yashinze.

Agezweho mu ndirimbo zirimo 'Balance It' yakomeje izina rye, 'Somebody', 'Mon Amour', 'Touching', 'Attencion' n'izindi.

Undi muhanzi biteganyijwe ko bazakorana indirimbo ni Ikuforiji Olaitan Abdulrahman wahisemo izina rya Oxlade mu muziki.

Ni umunya-Nigeria w'umuririmbyi w'umwanditsi w'indirimbo. Yagize izina rikomeye mu muziki ahanini biturutse ku ndirimbo ye yise 'Away'. Uyu musore yavutse ku wa 22 Mata 1997, mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Ku wa 10 Kanama 2022, yasohoye indirimbo 'Ku Lo Sa' ica uduhigo bituma umuhanzikazi Camila Cabello uheruka i Kigali amusaba ko bayisubiramo. Iyi ndirimbo yanayiririmbye mu buryo bwa Live ku rubuga rwa Youtube.

Birashoboka ko mu bahanzi Bruce Melodie azakorana n'abo indirimbo harimo FireBoy. Muri Kamena 2021, Fireboy yagiriye uruzinduko rwihariye mu Rwanda yakirwa na Bruce Melodie amutembereza ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

Ibyo bombi baganiriyeho ntibyavuzwe mu itangazamakuru. Ariko hari amakuru avuga ko aba bombi bemeranyije guhurira mu ndirimbo.

Fireboy DML afite izina rinini kurusha Oxlade ndetse na Singah. Aherutse gusubiramo indirimbo ye 'Peru' ayikoranye na rurangiranwa mu muziki Ed Sheeran.

Uyu musore w'imyaka 27 y'amavuko, ni umwe mu babariza mu inzu ifasha abahanzi ya muzika ya YBNL Nation y'umuraperi Olamide.


Bruce Melodie ari kumwe n'umujyanama we Coach Gael berekeje muri Nigeria 


Bruce agiye muri Nigeria nyuma yo kuva muri Tanzania, aho yakoranye indirimbo eshanu n'umuhanzi 'w'inshuti ye' Harmonize 

Producer Element mu ndege yerekeza muri Nigeria gufasha Bruce Melodie gukora indirimbo 

Singah uzwi mu ndirimbo zirimo 'Mon Amour' yamugize ikirangirire muri Afurika n'izindi zirimo 'Somebody' yakoranye na Alikiba wo muri Tanzania. 

Oxlade uzwi mu ndirimbo 'Ku lo sa' yakoranye na Camilla Cabello 

Muri Kamena 2021, Bruce Melodie yakiriye kandi agirana ibiganiro n'umunyamuziki Fireboy DML

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MON AMOUR' YA SINGAH

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KU LO SA' YA OXLADE NA CAMILA CABELLO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128276/nigeria-bruce-melodie-yagiye-gukorana-indirimbo-nabarimo-singah-na-oxlade-amafoto-128276.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)