Niko byagombaga kugenda: Umuhanzi Safi Madiba yamaze gutandukana n'umugore we mu buryo bwemewe n'amategeko - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'umunyarwanda ukunzwe cyane Safi Madiba yamaze gutandukana n'umugore we Judithe Niyonizera mu buryo bwemewe n'amategeko nyuma y'imyaka igera kuri 2 yose batabana.

Safi Madiba wamenyekanye cyane mu itsinda rya Urban Boyz yashakanye na Judithe Niyonizera mu mwaka wa 2017 maze nyuma baza kwerekeza mu gihugu cya Canada ari naho uyu Judithe yabaga bakaba baratandukanye mu mwaka wa 2020.

Ubu Judithe ari mu myiteguro yo gukora ubukwe n'undi mugabo binavugwa ko banana umuhanzi Safi Madiba na we yibereye mu gihugu cya Canada aho asigaye aba ndetse akaba ariho asigaye akorera umuziki we.



Source : https://yegob.rw/niko-byagombaga-kugenda-umuhanzi-safi-madiba-yamaze-gutandukana-numugore-we-mu-buryo-bwemewe-namategeko/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)