Perezida Paulo Kagame yavuze ko ari gushaka uburyo yajya mu kiruhuko agatanga intebe y'ubuyobozi bw'umukuru w'igihugu amazeho imyaka 23.
Ibi umukuru w'igihugu yabivuze mu kiganiro n'itangazamakuru yahuriyemo na mugenzi we wa Kenya William Ruto uri mu ruzinduko rw'akazi i Kigali
Perezida Kagame yavuze ko ibijyanye no kumusimbuza ku mwanya we biganirwaho mu ishyaka rye riri ku butegetsi. Ku bijyanye n'uko akeneye ikiruhuko byo ngo ntibihinduka
Perezida Kagame yongeye ho ko adashishikajwe no gushaka uzamusimbura, ahubwo gukora ibishoboka mu kurema uburyo bwubaka ubushobozi bw'abakwiyo kuyobora
Yagize ati ' ibiganiro nk'ibi twarabigize mu ishyaka ryanjye kuva 2010.ariko ibibazo bishingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo bituma hari ibitsikamirwa.'.
Yavuze ko kuruhuka kwe ari ikibazo gishobora kuganirwaho vuba cyangwa nyuma.
Ati'ndizera ko umunsi umwe ubwo nzaba ngeze mu zabukuru nzaba umunyamakuru. Icyo nicyo kindaje inshinga'
Kagame yatangaje ibi nyuma y'iminsi mike ishyaka FPR ryongeye kumutura nk'umuyobozi waryo,bimuha amahirwe yo kongera kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu azaba mu mwaka utaha wa 2024.
Si ubwambere Perezida Kagame avuga ku bijyanye no kujya mu kiruhuko kwe.kuko no mu mwaka ushize wa 2022 mu Kuboza, yatangaje ko nta bwoba atewe no kuba mu nararibonye z'igihugu zisanzwe.
Perezida Kagame yabaye umuyobozi wa EAC mu 2000.itegeko nshinga ryavuguruwe muri 2015 rikuraho itegeko ryategekaga manda 2 ku mukuru w'igihugu.
BBC