Nitwe bireba nk'urubyiruko! Miss Jolly yibukije urubyiruko ko gusigasira ibyagezweho aribo bireba ndetse no gukora iberenzeho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Mutesi Jolly yabivuze kuri uyu wa 7 Mata 2023 ubwo hatangizwaga icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa bwe Jolly yasabye urubyiruko guhesha ishema, agaciro ndetse n'ubwitange Intwari zabanje ndetse bagasigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho kuva 1994 baharanira no gukora ibirenzeho mu rwego rwo gukomeza iterambera ry'Igihugu.

Yagize ati 'Uyu munsi imyaka 29 irashize u Rwanda rubayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, imwe muri Jenoside y'indengakamere yabayeho mu mateka.'

'Tuyobowe n'indangagaciro zacu n' ubuyobozi bwacu, u Rwanda rwungutse ibintu byinshi kandi bitangaje kuva 1994.

'Mu gihe Twibuka, nitwe bireba nk'urubyiruko kugira ngo tugere ku cyiciro gikurikira, tugahesha agaciro ubwitange ndetse n'umurava byaranze abatubanjirije dukoresha ibyo twahawe mu gukora ibirenzeho kuko twe ubu tuzi neza ko dufite icyo bisaba cyose cyatuma tubikora, haba mu bijyanye n'umutungo ndetse n'impano.'



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nitwe-bireba-nk-urubyiruko-miss-jolly-yibukije-urubyiruko-ko-gusigasira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)