Niyonzima Olivier Sefu washakwaga cyane na Rayon Sports yamaze kumvikana n'ikipe ikomeye hano mu Rwanda irusha cyane amafaranga Gikundiro - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukunnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ndetse n'ikipe ya AS Kigali Niyonzima Olivier Sefu hatagize igihinduka yamaze gutera umugongo ikipe ya Rayon Sports.

Hashize iminsi mu itangazamakuru hano mu Rwanda bivugwa ko Sefu yamaze kumvikana n'ikipe ya Rayon Sports nyuma y'igihe kinini ayivuyemo akerekeza muri APR FC naho bikanga ariko amakuru YEGOB twamenye ni uko uyu mukinnyi yamaze kumvikana na Police FC.

Umutoza wa Police FC Mashami Vincent ukunda cyane Niyonzima Olivier Sefu, dore ko yamutoje muri APR FC ndetse no mu ikipe y'igihugu yaramuhamagara cyane yaba ameze neza cyangws atari mu bihe byiza kandi akamufasha ashaka kumugarura ubwo iyi Shampiyona izaba irangiye akongera akamutoza muri Police FC

Ntabwo Niyonzima Olivier Sefu yahiriwe cyane n'uyu mwaka w'imikino kubera ko yahuyemo n'ibibazo byinshi by'imvune ariko mu gihe yabaga ahari wabonaga ko atanga umutekano mu kibuga hagati ha AS Kigali afatanyine na Kalisa Rashid.

 



Source : https://yegob.rw/niyonzima-olivier-sefu-washakwaga-cyane-na-rayon-sports-yamaze-kumvikana-nikipe-ikomeye-hano-mu-rwanda-irusha-cyane-amafaranga-gikundiro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)