Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA yeguye kuri uwo mwanya kubw'impamvu ze bwite #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Mata 2023 nibwo uwari perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Olivier yeguye kuri uwo mwanya ku bw'impamvu ze bwite.

Ibi byagiye ahagaragara binyuze mu ibaruwa Nizeyimana yasinyeho avuga ko yeguye kuri uwo mwanya yari amazeho hafi imyaka ibiri.

Ibaruwa y'ubwegure bwa Nizeyimana Olivier yayishyikirije abanyamuryango kuri uyu wa Gatatu iragira iti 'Mbandikiye iyi baruwa ngirango mbamenyeshe umwanzuro nafashe wo kwegura ku mwanya w'ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubera impamvu zanjye bwite zinkomereye nsanga zitanshoboza gukomeza kuzuza inshingano mwampaye.'

Uwahoze ari Perezida wa FERWAFA yasoje agira ati 'Nshimiye cyane komite nyobozi n'abakozi ba FERWAFA twari dufatanyije, abanyamuryango mwese, abakunzi b'umupira w'amaguru n'abafatanyabikorwa, ndetse n'ubuyobozi bw'igihugu muri rusange, ku kizere n'imikoranire myiza bakomeje kungaragariza mu gihe kitari kinini nari maze nkora izi nshingano.'

Nizeyimana Olivier Mugabo yeguye kuri uyu mwanya awumazeho iminsi 616 ni ukuvuga hati imyaka ibiri, kuko yageze kuri uwo mwanya tariki ya 29 Kamena 2021.

The post Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA yeguye kuri uwo mwanya kubw'impamvu ze bwite appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nizeyimana-olivier-wayoboraga-ferwafa-yeguye-kuri-uwo-mwanya-kubwimpamvu-ze-bwite/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nizeyimana-olivier-wayoboraga-ferwafa-yeguye-kuri-uwo-mwanya-kubwimpamvu-ze-bwite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)