Ni abahinzi bagera kuri 15 bibumbiye mu matsinda abiri akorera ubuhinzi bw'urusenda mu mabanga y'imisozi ikikije y'Ikiyaga cya Kivu.
Aba bahinzi bavuga ko muri 2021 ari bwo bakoze ubusesenguzi basanga urusenda ari cyo gihingwa bashobora guhinga mu butaka bwo ku Nkombo kikabateza imbere, bahita batangira kuruhinga kandi ngo babona intego bihaye bari batangiye kuyigeraho.
Mu cyiciro cya mbere basaruye babonye umusaruro ushimishije ku buryo buri muhinzi uri muri aya matsinda yakuyemo ibihumbi birenga 300Frw gusa ntibyateye kabiri kuko mu cyiciro cya kabiri urusenda rwahise rurwara indwara bataramenya kugeza ubu.
Mukasikiliza Marie yabwiye IGIHE ko mu mezi abiri ashize ari bwo urusenda rwabo rwatangiye kubabuka nk'urwo basutseho amazi ashyushye n'ibitumbwe bitangira kubora bitarahisha.
Ati 'Twibajije ubwo burwayi aho buturuka n'ikibutera byaratuyobeye. Icyifuzo cyacu ni uko nk'abanyamakuru mwatubera abavugizi mukatubariza igitera ubu burwayi n'imiti twagura kugira ngo dutere muri uru rusenda rukire'.
Uru rusenda bahinze ni urwitwa pilipili, ikilo bakaba barakigurishaga ku mafaranga 1000 y'u Rwanda.
Mukamuganga Beatha, avuga ko abashinzwe ubuhinzi bagiye babarangira imiti bagura bagatera muri uru rusenda ariko ntibigire icyo bitanga ari naho bahera basaba Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi, RAB, kubafasha bakamenya icyo bakora kugira ngo uru rusenda rukire.
Ati 'Ba Agoronome baturangiye imiti irimo nugura ibihumbi 30Frw turawugura dushyiramo, urusenda ntihagira igihinduka rukomeza kubora no kuma'.
Mpatswenumugabo Pierre Célestin, avuga ko kuva uru rusenda rwakwibasirwa n'ubu burwayi, iyo hagize ururokoka rutaboze narwo iyo barusoromye baruhekenya bakumva nta bukana bw'urusenda rugifite.
Dr Hategekimana Athanase, ukora mu ishami rishinzwe kurwanya ibyonnyi mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB yabwiye IGIHE ko nka RAB bari bataramenya iby'ubu burwayi bwibasiye urusenda rwo ku Nkombo.
Ati 'Icyo twakora ni uko tugiye koherezayo abatekinisiye bakamenya ikibazo gihari kuko indwara urusenda rurwara ni nyinshi, rero biradusaba kujya mu murima tukareba ibimenyetso ni bwo dushobora kumenya iyo ndwara iyo ariyo'.
Nkombo ni ikirwa kikaba n'umurenge wo mu karere ka Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba, gituwe n'abaturage barenga ibihumbi 20 batunzwe ahanini n'ubuhinzi n'uburobyi.