Nkombo ni ikirwa cyo mu karere ka Rusizi gihingwaho imyaka itandukanye yiganjemo ibishyimbo, soya n'ibigori. Magingo aya imyinshi muri iyi myaka yamaze kumira mu mirima ndetse iyo ucukuye kuri buri gihingwa cyamaze kuma usanga mu mizi yacyo harimo igishorobwa.
Muri Werurwe 2023, ni bwo imyaka ihinze ku Nkombo yatangiye kwibasirwa n'ibishorobwa binyura mu butaka bikarya imizi y'ibihingwa abahinzi bakabona igihingwa gitangiye kuraba.
Cyekumi Francine yabwiye IGIHE ko soya ze ibishorobwa byazitangiye zitangiye kurabya. Ati 'Ntabwo nzigera ngeramo kuko umurima hafi ya wose ugiye kuma. Dufite ubwoba ko dushobora kwibasirwa n'inzara mu gihe hatagira igikorwa mu maguru mashya'.
Mukamugema Solange avuga ko iki kibazo kitaherukaga muri aka gace, agasaba ubuyobozi kubafasha kigakemuka.
Ati 'Aha mubona hose hari ibishyimbo murabona ko byashizemo. Na ruriya rubingo ubona rwumye ni ukubera ibishorobwa. Icyifuzo cyacu ni uko mwadukorera ubuvugizi tukabona umuti wirukana ibi bishorobwa'.
Umuyobozi muri RAB, ukuriye Ishami rishinzwe ubushakashatsi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bihingwa, Izamuhaye Jean Claude, yabwiye IGIHE ko ibishorobwa byaherukaga mu Murenge wa Nkombo mu mwaka wa 2013.
Ati 'Icyo gihe RAB ifatanyije n'Akarere ka Rusizi n'Umurenge wa Nkombo bafashije abahinzi kubirwanya binyuze mu bujyanama no kubaha ibikenewe harimo ishwagara ndetse n'imiti. Ibi byafashije kubirwanya ku buryo bugaragara kuko kuva icyo gihe, ikibazo cyongeye kugaragara muri Werurwe 2023'.
Izamuhaye avuga ko nka RAB bacyumva iki kibazo hagati ya 11-14/04/2023 bajyanye n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze gusura imirima itandukanye mu tugari tune twa Nkombo twibasirwa cyane n'ibishorobwa baganira n'abahinzi banabereka urutonde rw'ibyakorwa mu bufatanye bw'inzego zose mu rwego rwo ku birwanya ku buryo burambye.
Ibishorobwa ni udusimba tuba mu butaka kandi tugatungwa n'imizi y'ibimera. Uko bigenda bikura bishobora kuboneka kugeza ku burebure bujya mu butaka bwa santimetero 70 ariko ibyinshi bikunda kuboneka mu muri santimetero 40 mu butaka.
Ku mwaka umwe ibishorobwa biba bimaze kuba bikuru bigatangira gutera amagi mu butaka. Ayo magi avamo udushorobwa duhinduka udukoko dukuze dutunzwe n'imizi y'ibimera.
Guhinga ahantu hagaragaye ibishorobwa kugera ku burebure bwa santimetero 40 z'ubujyakuzimu cyangwa intambwe ibyiri z'ikiganza bituma ibishorobwa byanama hejuru y'ubutaka k'uburyo inyoni zishobora kubirya ndetse izuba rikica amagi n'udushorobwa tukiri duto.
RAB ishishikariza abatuye ku Nkombo guhingira rimwe imirima yose yagaragayemo ibishorobwa kuko bifasha mu kubirwanya.
Ikindi gifasha mu kurwanya ibishorobwa ni isimburanya ry'ibihingwa rikozwe neza, gutera imbuto y'indobanure no gushyiramo ifumbire y'imborera ihagije.
Mu mirima yagaragayemo ibishorobwa abahinzi bashishikarizwa gukoresha ishwagara ihagije ku buryo ubusharire bw'ubutaka bugabanuka.
Abahinzi bafite imirima yagaragayemo ibishorobwa bagirwa inama yo kubitoragura no kubyica babimenagura cyangwa bakabitwikira mu mwobo bakoresheje umuti ariko bigakorerwa mu mwobo muremure
Izamuhaye agira abahinzi inama yo gukoresha umuti (Beauveria bassiana + Nimbecidine) mu butaka bwagaragayemo ibivumvuri kugira ngo amagi apfe atarabyara ibishorobwa ndetse n'udushorobwa tukiri duto.
Mu buryo bukoreshwa mu guhangana n'ibishorobwa harimo no gukoresha imitego y'urumuri yabugenewe igafasha mu kwica ibivumvuri bikuze bityo bikagabanya umubare w'ibishorobwa.
Abahinzi kandi bashishikarizwa gushyira ivu ahegereye imizi y'ibihingwa kuko bituma ibivumvuri bitegera iruhande rw'imizi.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nkombo-impungenge-ku-bishorobwa-bigerereye-imyaka-bahinze