Umukino w'igikombe cy'amahoro utarabereye igihe wari uteganyijwe kuba none ku wa gatatu kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza mu kiciro gikurikira.
Kugeza magingo aya nkuko tubikesha umunyamakuru rugangura, ntabwo Intare FC bari bagera kuri Stade ya Bugesera aho uyu mukino wari bubere.
Perezida wa Intare FC aherutse gutangaza ko batazigera bakina na Rayon Sports ndetse ko nta makuru ajyanye n'umukino bashaka kumva nyuma y'uko Rayon Sports yikuye mu irushanwa .