None twaterwa tutiteguye? Ijisho kuri Stations za lisansi zubakwa i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere yaho gato, abandi bantu 78 bapfuye bishwe n'ububiko bwa gaz bwaturitse nabwo mu mvura y'amahindu, mu masaha y'ijoro abantu baryamye. Abari batuye hafi aho bose bagezweho n'ingaruka, benshi muri bo barapfa.

Ntukuke umutima, ibi ntabwo byabaye i Kigali cyangwa mu Rwanda, ahubwo byabaye muri Ghana mu 2017 na 2015. Mbere yaho, muri Nyakanga 2012, muri Nigeria abantu 100 bapfuye baturikanywe n'ikamyo ya lisansi yari bugufi ya station ya lisansi nayo yahise ikongoka ndetse igira uguturika gukomeye kwanageze no mu ngo z'abaturage.

Izi nkuru z'incamugongo nta muntu n'umwe tuzifuriza, ariko amaherezo tutarebye neza, aya makuba, ibyago n'ishyano biradusatira.

Ibikomoka kuri peteroli ni ingenzi cyane mu buzima bwacu bwa buri munsi, ndetse nubwo waba udatunze imodoka ngo ugure lisansi na mazutu, bidahari ubuzima bwawe bwajya mu kangaratete. Ni yo mpamvu ishoramari muri iyi ngeri rigomba gukorwa kurushaho.

Ni no mu gihe kuko ubaze abahabwa akazi na sosiyete zakoze ishoramari mu kwinjiza no gucuruza mu gihugu ibikomoka kuri peteroli ni benshi, bari mu bihumbi.

Mu Rwanda ku kwezi hatumizwa lisansi na mazutu bingana na litiro miliyoni 37. Muri izo, mazutu ni yo ikoreshwa cyane kuko ingana na litiro miliyoni 26 mu gihe lisansi yo ari litiro miliyoni 11.

Ibi byose bijyanye n'inyungu zikomoka kuri iri shoramari ni byiza ariko ntibikwiriye kuduhuma amaso ngo dutwarwe n'amafaranga twibagirwe ibindi biyaruta ari byo 'Ubuzima'.

Ubu tuzabona ukuri kw'ibintu ari uko ibyabaye muri Ghana no muri Nigeria i Abuja bibaye n'i Kigali? Ushobora kuba utarumva ibyo tuvuga hano, reka tubive imuzi.

Stations za lisansi mu Rwanda ziri kurushaho kuba nka za butiki z'Amata na Fanta bikonje. Uzisanga aho ukase hose, iburyo n'ibumoso zibangikanye, ahandi ugasanga zihekeranye n'inzu zo guturamo.

Tuvuge ko nta muntu ubibona? Oya, byaba ari ukwigiza nkana, ahubwo dore igihe bizagaragara neza. Umunsi bizamera nko kwa Dubai hepfo iyo za Kinyinya, station ya lisansi igaturika abantu baryamye cyangwa umunsi Umukuru w'Igihugu azanyura ahantu runaka akazibona ziri mu gikari cy'abantu hafi y'ahateretse imbabura, icyo gihe buzacya ibintu byahinduye isura.

No kwa Dubai abantu bari barinumiye, kandi ubwo, guhera mu 2017, abayobozi bakoraga raporo amanywa n'ijoro babizi neza ko ziriya nzu zisenyuka iteka iyo imvura yaguye. Ejo bundi aha ni bwo byahagurukiwe ariko amazi yarenze inkombe. Nabwo byasabye ukuboko k'Umukuru w'Igihugu muri iyi dosiye, inzego zihaguruka nk'izitsamuriye rimwe.

Ibya Stations byo, ingaruka ni nyinshi.

Uvuye ahazwi nko Ku Mazi ukagera Rwandex, harimo intera y'ibilometero bitageze kuri bibiri, gusa mu nkengero z'uwo muhanda hari stations eshatu. Hagati ya Station n'indi harimo intera ya metero 200.

Ukomeje gato, ukagera Rwandex, urenze Feux Rouge hari Station ebyiri, imwe haruguru y'umuhanda, indi munsi y'umuhanda. Ukomeje werekeza Sonatubes, hari Stations zindi ebyiri, hagati y'imwe n'indi harimo intera ya metero 540.

Sonatubes ubwaho ho hari stations ebyiri hagati y'imwe n'indi zitandukanywa na metero 200 na ho ukomeje werekeza i Remera ugahagarara mu masangano y'umuhanda azamuka ajya kuri Stade, uba ubonye izindi stations eshatu, hagati y'ebyiri za mbere harimo intera ya metero 700 mu gihe iya kabiri n'iya gatatu bitandukanywa n'intera ya metero 400. Ubwo uba ugeze hariya hari KFC.

Imbere yaho mu Giporoso uhasanga indi station iri haruguru y'umuhanda hafi ya Feux Rouge. Muri make, mu rugendo rw'ibilometero bitandatu harimo station za peteroli 13, kandi zose ntizubatse mu buryo bukurikije amategeko.

Ukomeje gato werekeza i Rusororo, ntubonayo station nyinshi ahubwo ubona izubatse mu buryo budasobanutse, aho usanga hagati yazo n'inyubako z'abaturage harimo intera nto cyane, ku buryo haramutse habaye nk'inkongi, ibyatikira byaba bitagira ingano, utavuze n'ubuzima bw'abantu.

Mu mihanda ya Kinamba-Nyarutarama, Gisozi - Nyarutarama, Nyamirambo - Norvège, Kimironko n'ahandi hatandukanye muri Kigali yewe n'ahataraturwa cyane, iyo uhageze usanga stations za lisansi zarahindutse uburo buhuye, ari nka Kiosks.

Amategeko yirengagijwe nkana?

Amabwiriza agena iyubakwa rya stations za lisansi, mu bice bitandukanye ntiyubahirizwa uko bikwiriye, aho stations zimwe ziba zitubatse ku buso bwagenwe, buto cyane.

Hagati ya Stations ebyiri ziri mu muhanda uri mu cyerekezo kimwe, haba hakwiriye kubamo intera ya metero 1000 nk'uko amabwiriza abiteganya.

RURA isaba ko ikibanza cyubatseho Station ya lisansi kigomba kuba gifite ubuso bwa metero kare 1200 mu gihe idafite aho ibinyabiziga bikanikirwa, yaba ihafite ikagira ubuso bwa metero kare 1500.

Ahantu hari amasangano y'umuhanda, amabwiriza ategeka ko station ya lisansi igomba kuba iri mu ntera itari munsi ya metero 100 uvuye kuri ayo masangano.

Ugendeye ku bisabwa muri aya mabwiriza ya RURA, usanga hari stations nyinshi ziyahonyora uhereye ku ziri mu mujyi rwagati.

Yewe hari n'izindi stations za lisansi usanga zubatse mu mbago z'umuhanda. Amabwiriza yari asanzwe ya RURA, yagenaga intera hagati y'umuhanda na stations za lisansi, gusa mu yavuguruwe muri Gashyantare, iyo ngingo yakuwemo.

Mbere y'ivugururwa ry'aya mabwiriza, byari biteganyijwe ko intera yo kuva ku rubibi rw'ikibanza cya station kugeza ku murongo ugabanya umuhanda wo ku rwego rw'Igihugu mo ibice bibiri, itagomba kujya munsi ya metero 22 [National Road: imihanda ihuza intara nka Kigali-Musanze…]. Ku mihanda yo mu turere no mu Mujyi wa Kigali, ho iyo ntera yari metero 12. Ubu amabwiriza mashya yasohotse muri Gashyantare ntacyo avuga kuri iyi ngingo.

Ntuzatungurwe no kubyuka ukabona station noneho ifatanye n'inkengero z'umuhanda hamwe abanyamaguru n'amagare banyura kuko nta rutangira ihari. Ni yo yayo na mbere ayo mabwiriza ataravugururwa, akenshi wasangaga atarubahirizwaga, ibintu biteye kwibaza.

Ku muhanda wo mu Gatsata ujya i Gicumbi, uwa Remera ugana i Rusororo, uva mu Mujyi rwagati ugana i Nyamirambo n'ahandi, hari aho ubona Stations za lisansi n'inzu zikorerwamo ibikorwa by'ubucuruzi binyuranye birimo n'utubari cyangwa se urugo rw'abantu bitandukanyijwe n'uruzitiro gusa, hamwe wapima ugasanga ya ntera ya metero 30 itarubahirijwe.

Yaba ari Ruswa yidegembya?

Kubaka Station ya lisansi, ni cyo kintu cyihuta muri Kigali. Nyuma yo kubona icyangombwa cyo kubaka, [ibyacyo na byo turabigarukaho], imirimo ikorwa amanywa n'ijoro.

Mbere na mbere, abubaka babanza gushyira amabati akingiriza aho bari kubaka mu buryo unyuze hafi aho atabasha kumenya ibiri kuhabera, nyuma y'ibyumweru bibiri wongera kuhanyura ubona station yuzuye, bari gusiga amarangi, ndetse bitegura no kuyitaha. Ni ibintu ahanini bikorwa mu guhwika abantu kugira ngo bazajye gutahura ayo makosa, ibyubakwa byaruzuye.

Amakuru IGIHE yahawe na bamwe mu bazi uburyo izi stations zubakwamo, bavuga ko kugira ngo ubone icyangomwa, bigusaba gutanga ka 'Bitugukwaha' kabarirwa muri miliyoni zisaga 15 Frw, kandi na bwo ngo biterwa n'aho station izashyirwa.

Niba ari ahantu bigaragara ko hashobora kuzaganwa cyane, ya Bitugukwaha irazamuka. IGIHE yabonye amakuru y'aho abantu bishyuye miliyoni 30 Frw kugira ngo babone icyangombwa cyo kubaka.

Impamvu bizamuka, ni uko biba bizwi neza ko ahari kubakwa, ari ahantu hadakurikije amabwiriza. Ni na yo mpamvu imirimo yihuta nk'inzu ihiye, mu gihe ukiri kwibaza ibigiye gukorwa, ushiduka bari kuyitaha cyangwa yaratangiye gukora.

RURA ibibona ite?

Mu 2017 nibwo RURA yatangiye kugenzura ibijyanye n'iyubakwa rya stations za lisansi. Yasanze hari station zubatswe kera zimwe zifite inenge ugendeye ku mabwiriza ariho ubu.

Ushinzwe Ishami rigenzura ibijyanye n'ingufu, amazi n'isukura muri RURA, Mutware Alex, yabwiye IGIHE ati 'Izo twe twemeje zubahirije ariya mabwiriza twagiye dushyiraho, noneho izubatswe mbere, muri aya mabwiriza mashya, buri yose igiye gusaba twongere turebe niba yujuje ibisabwa.'

'Bose bagomba kuza bagasaba uruhushya, kugira ngo tubemerere gukora, tuzabanza tugenzure turebe niba ibisabwa byose byuzuye.'

Bivuze ko kugera muri Gicurasi, stations zigomba gusaba uburenganzira bundi bushya, zikagenzurwa ariko ngo hari izo bizwi ko bizasabwa ko zivugurura.

Ati 'Hari izizavugurura cyangwa se zikavaho.'

RURA isobanura ko mu kubaka Stations za lisansi, ikintu kiba giteye impungenge ari aho ibigega biherereye kandi na bwo iharanira ko byukabwa mu buryo budateje ikibazo.

Mutware yavuze ko metero 30 zigomba kuba hagati ya station n'ibindi bikorwa, zibarwa uhereye aho ibigega bitabye.

Ati 'Izo metero 30 ni byo bipimo mpuzamahanga byemewe ku buryo bitatera ikibazo ku muntu utuye muri iyo ntera. Ibigega bigomba kuba biri munsi y'ubutaka, byubakijijwe béton hasi no hejuru.'

RURA isobanura ko ikibazo kinini gihari muri iki gihe, kiri kuri stations zubatswe kera, kuko ari nazo usanga zubatswe zicucitse hagati yazo nta ntera ya metero 1000 zisabwa irimo.

Ibi wabibona nk'i Nyabugogo aho ushobora gusanga station imwe hagati yayo n'indi harimo metero 100.

Uru rwego ruvuga ko ku bijyanye na station zubakwa ahantu hameze nko hagati y'ingo, iyo abaturage babigizeho impungenge basobanurirwa bakabwirwa ko nta kibazo biteye.

Mutware ati 'Barabitubwira. Icya mbere ni ayo makuru, hari abantu baba bafite impungenge, iyo baje turabasobanurira tukazibamara. Ni ukuvuga ngo iyo ntera ya metero 30 niba irimo, nta kibazo umuturage yagombye kugira.'

Ruswa ivugwa mu iyubakwa ry'izi stations, inzego zirebwa zivuga ko ziyumva, ariko ko ziba zikeneye amakuru ya nyayo y'uburyo itangwa kandi ko hakorwa ubugenzuzi buhoraho bwo kureba niba ibikorwa byubahirije amategeko.

Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Asaba Emmanuel Katabarwa, aherutse kubwira abanyamakuru ati 'Ibyo [bya ruswa] ntawe utabyumva nk'uko n'abandi baturage babyumva, natwe turabyumva, icyo gihe ikibaho ni ubugenzuzi.'

Hakorwe iki?

Station ya lisansi ni ishoramari rikenewe, ariko si nka za butiki zicururizwamo Amata na Fanta bikonje. Zubakwe ariko mu buryo bukurikije amategeko asobanutse, bitari ibyo tuzumva inkuru mbi umunsi umwe.

Niba ahantu haragenewe Station, hakaba hatuye abaturage kandi bayisatiriye, igikwiriye gukorwa ni uko bimurwa, aho kuyibangikanya nabo. Niba kandi aho hantu haragenewe guturwa, stations zikwiriye kwimurwa.

Umushoramari aramutse ashaka ahantu runaka, aho kugira ngo iyo station ihekerane n'ingo z'abaturage, yategekwa kubimura akabaha ingurane yababashisha kujya gutura ahandi, ubundi agakora ibikorwa bye yisanzuye.

Naho ibiri gukorwa ubu, bimeze nko kujya kubaka inzu ku gasongero k'ikirunga kitarazima. Umunsi umwe cyazakuvunira umuheto!

Stations za lisansi ziyongera umunsi ku wundi mu Rwanda, bigaragaza uburyo iri shoramari rifite ingufu
RURA isobanura ko uburyo stations zubakwa nta kibazo biteye mu gihe hari abandi bagaragaza impungenge
Imyubakire ya Stations za lisansi imaze igihe ikemangwa, hamwe bikavugwa ko haba habayemo gutanga ruswa kugira ngo zishyirwe ahataboneye
Hari station zubatswe ahantu bigaragara ko haramutse habaye impanuka, ingaruka zagera kuri benshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/none-twaterwa-tutiteguye-ijisho-kuri-stations-za-lisansi-zubakwa-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)