Noopja yatanze ubutumwa bukomeye ku banyarwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 

Nduwimana Jean Paul wamenyekanye cyane ku izina rya Noopja akaba ari rwiyemeza mirimo ukomeye cyane ufite studioya country records yakoreragamo umusore utunganya imiziki uzwi cyane nka Element yatanze ubutumwa bukomeye cyane ku banyarwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Noopja yagize ati:' Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni inshingano za buri munyarwanda aho ari hose. Si ibyo guharirwa bamwe gusa, ni amateka yacu twese. Ni muze kandi dukore tutizigama, twiyubake, dutere imbere, kandi ubumwe n'ubufatanye bikomeza kuturanga kuko ni wo musingi duheraho twubaka u Rwanda twifuza'.

Noopja yasabye abantu gukora cyane kandi bagakunda igihugu kandi yasoje agira ati:' Twibuke Twiyubaka'.



Source : https://yegob.rw/noopja-yatanze-ubutumwa-bukomeye-ku-banyarwanda-bose-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)