Nsabimana Callixte 'Sankara'ntabwo yerekeje i Mutobo hamwe n'abandi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi ishize nibwo abaregwaga mu rubanza rumwe na Nsabimana Callixte alias Sankara bafunganywe ku mbabazi za Perezida Kagame burijwe imodoka bajyanwa i Mutobo, mu kigo gitangirwamo amasomo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Amakuru dukesha IGIHE nuko Nsabimana Callixte 'Sankara', wahoze ari umuvugizi wa MRCD/FLN atajyanye nabo muri iki kigo cya Mutobo.

Mu bagombaga kujyanwa i Mutobo byari byitezwe ko habamo Sankara wiyitaga Major mu gisirikare cya FLN. Icyakora, ubwo aba barwanyi bajyanwaga i Mutobo, mu beretswe itangazamakuru ntabwo yagaragayemo nk'uwari umuvugizi wa bagenzi be.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, yari ataragera i Mutobo.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, SP Daniel Rafiki Kabanguka, yabwiye IGIHE ko yafunguriwe rimwe na bagenzi be.

Ati "Kuba yaratashye, yaratashye, yatahanye n'abandi kuko itegeko iyo risohotse rirubahirizwa."

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare [RDRC], Nyirahabineza Valérie, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Nsabimana 'Sankara' atari i Mutobo.

Ati "Ubu tuvugana aka kanya, ntawe uhari! Mubo dufite ntawe, ariko igihe cyose azazira nta kibazo, tuzamwakira."

Yakomeje agira ati "Abaje bose twarabakiriye, ubwo n'undi naza tuzamwakira. Bariya bagombaga kuza guhabwa ariya mahugurwa, abaje bose twebwe turabakira, ubwo rero n'undi na we naza tuzamwakira."

Icyakora, amakuru avuga ko mu bajyanwa i Mutobo hari ushobora gusaba kubanza kujya guhura n'umuryango we akabyemererwa, iminsi yahawe yazarangira agahita ajyanwa muri iki kigo guhugurwa.

Icyakora Nyirahabineza yakomeje ati "Mbere hari abazaga baturutse no hirya iyo [muri Congo] ariko bizanye, bakaza bagera mu Rwanda, byaba ngombwa tukaba tubarekuye bakajya iwabo, bakabasuhuza bakamarayo ibyumweru bibiri cyangwa iminsi ingahe bakagaruka, noneho bagatangira amahugurwa."

"Ibyo bibaho rero. Njye ndakubwira nyine abazaga mbere bizanye, ibyo byabagaho, usibye ko ntabwo tureka ngo bajye kwicarayo, kubera ko umuntu aba amaze hariya igihe kirekire, tuba tugomba kubanza kumutegurira kujya mu Muryango Nyarwanda."

Avuga ko kuba Sankara ataragera i Mutobo nta kibazo cyo kubyibazaho gihari ariko nahagera azakirwa, akagororwa nk'abandi nyuma agasubizwa mu Muryango Nyarwanda.

Sankara ubwo yarekurwaga, yategetswe kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze rw'aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n'Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze ariko ntabwo bizwi neza niba abikora.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nsabimana-callixte-sankara-ntabwo-yerekeje-i-mutobo-hamwe-n-abandi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)