Salima Mukansanga, umusifuzikazi mpuzamahanga mu mupira w'amaguru ,na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson usanzwe ukinira ikipe ya APR Basketball Club bageneye ubutumwa urubyiruko muri icyi gihe hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyarwanda n'Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yo kwibuka inzirakarengana z'Abatutsi barenga miliyoni imwe bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abantu batandukanye bagiye bagenera ubutumwa abanyarwanda bugamije kubakomeza muri ibi bihe bitoroshye.
Salima Mukansanga na Nshobozwabyosenumukiza bageneye ubutumwa urubyiruko, bubafasha gukomera muri ibi bihe
Salima Mukansanga kuri Twitter yagize ati:'
Mu gihe Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu byukuri ni igihe gikwiye cyo gutekereza ku bwimbitse bw'inzangano zasenye kandi zizana icyi gihugu mu mwijima. Ni inshingano zacu nk'urubyiruko rw'u Rwanda kubaka u Rwanda rutarangwamo Jenoside'.
Nshobozwabyosenumukiza nawe agira ati' Banyarwanda rubyiruko namwe bakunzi b'imukino wa Basketball. Muri ibi bihe hikomeye twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi dukomeze dushyire hamwe. Twibuke Twiyubaka, duharanire ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi'.