Nta Leta yakwishoboza Jenoside atari uko amahanga yemeye kurebera- Amb Ngarambe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu kiganiro yatanze ku wa 28 Mata 2023, ubwo abayobozi n'abakozi ba Banki Nyarwanda y'Ubucuruzi, Cogebanque Plc, bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bari babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, rushyinguyemo imibiri y'abasaga ibihumbi 105, barimo abiciwe i Nyanza bavanywe muri Eto Kicukiro nyuma yo gutereranwa n'Ingabo z'Ababiligi zaje mu Rwanda mu butumwa bw'amahoro bwa Loni (MINUAR).

Mu kiganiro yatanze, Amb Dr Ngarambe, yavuze ko Jenoside itegurwa kandi ikigishwa ndetse bikaba ari ibintu bisaba igihe kirekire kugira ngo bicengezwe mu bantu.

Ati 'Kumva Jenoside yakorewe Abatutsi […] hari abana batubaza bati bishoboka gute ko abantu bahaguruka umunsi ku munsi bakavuga ngo bagiye ku kazi, ntanasubize amaso inyuma ngo avuge ati ariko twasaze? Ahubwo akavuga ngo yarushye reka aruhuke, azakomeza ejo.'

'Byarabaye, ariko tubyumvise neza hari byinshi twakora kugira ngo bitazongera […] Jenoside iba ishingiye ku ngengabitekerezo, nta kundi kuntu wasobanura ko umuntu abyuka umunsi ku munsi ajya gutsemba abantu, ni uko aba abyemera ku buryo butavuvukaho na gato.'

Yakomeje agira ati 'Aba abyemera cyane bimurimo nk'uko hari bamwe bemera Imana […] na bariya bantu bakoze Jenoside ni abantu babaga bashikamye mu myemerere yabo, bumva nta gishobora kubisimbura.'

Amb Dr Ngarambe yavuze ko Jenoside zose aho ziva zikagera zikorwa na Leta kandi bikaba ariko byagenze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yateguwe na Leta kandi ikayishyira mu bikorwa.

Ati 'Bisaba ingufu nyinshi cyane, bisaba kutagira rutangira, kugira ngo utsembe abantu. Jenoside yakorewe Abatutsi, yatekerejwe na Leta, yakozwe na Leta kuko atari ibyo, Leta yayihagarika.'

'Umujura Leta iramuhagarika, umunyarugomo Leta iramuhagarika, umunywarumogi ikamufunga […] nta muntu n'umwe wakora Jenoside Leta itabyemera, itabishyigikiye kandi atari yo yabiteguye.'

Yakomeje agira ati 'Ikindi kidashoboka ni uko Leta yakora Jenoside muri iyi Si turimo, amahanga atabyemera. Jenoside zabaye zose ni uko amahanga arebera, yarangiza agatera umugongo.'

Abatutsi basaga 3000 biciwe i Nyanza ya Kicukiro bari bamaze guterwa umugongo n'abasirikare bagera mu bihumbi bibiri, ba MINUAR.

Amb Dr Ngarambe ati 'Abasirikare bari bafite ibikoresho byose bya gisirikare ariko bagafata inzira bakagenda ngo mwirwarize. Ntabwo Jenoside yashoboka, nta Leta yayishoboza atari uko amahanga yemeye kurebera cyangwa kuvuga ngo ntacyo biturebaho.'

Uyu munyepolitiki yagereranyije ingengabitekerezo ya Jenoside nk'inyubako ifite umusingi n'amagorofa abiri.

Ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi ni ingengabitekerezo imeze nk'inyubako ifite 'etage' eshatu zigerekeranye. Umusingi n'amagorofa abiri.'

Yagaragaje ko umusingi wabaye gucamo Abanyarwanda ibice, bacibwamo amoko, bamwe bitwa ko ari abo mu bwoko bw'Abatutsi, abandi bagirwa Abahutu mu gihe hari n'abagizwe Abatwa.

Ati 'Ese mwari muziko ayo moko atabagaho mu Rwanda, yaje mu kinyejana cya 19? Ubyumvise agira ngo ni kamere y'Abanyarwanda, ariko ntabwo bari bazi iby'Abahutu n'Abatutsi mbere y'ikinyejana cya 19.'

Amb Ngarambe avuga ko Abakoloni ari bo bazanye ubwoko mu Rwanda, bashaka impamvu zigaragaza ko 'Abatutsi' bafite ahandi baturutse ari abanyamahanga.

Avuga ko kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya mwiza wo kongera gusubiza amaso inyuma abantu bakareba ayo mateka mabi yaranze u Rwanda kugira ngo bayigireho.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo no kugira ngo bigire kuri ayo mateka mabi yaranze igihugu babonereho guharanira ko atazongera.

Ati ''Kwibuka bidufasha kudatuma abo bishwe bazima ariko nanone bikadufasha kwiyibutsa impamvu turiho nka Cogebanque. Twibuka kubera ko ni inshingano dufite, kubera ko ingufu zacu ni ho tuzivana [...] ku gikorwa cyo kwibuka aho waba uri hose, ni inshingano.''

Karangwa Jean Claude Sewase wari uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu [MINUBUMWE], yavuze ko ibibazo Abanyarwanda n'Abanyafurika muri rusange banyuzemo byatangiranye n'igihe abakoloni bakoraga inama yiga ku gucamo ibice Abanyafurika.

Avuga ko ubwo abakoloni bageraga mu Rwanda, baciyemo ibice Abanyarwanda, babigisha amacakubiri biza kugera ubwo bamwe batangiye kubonamo bagenzi babo nk'abanzi.

Ati 'Abakoloni rero nta kindi badukoreye, baraje tunanirwa kuba bo, tunanirwa no kuba Abanyarwanda, amacakubiri atwinjiramo ku buryo bworoshye.'

Ibarura riheruka gukorwa ku Gipimo cy'Ubumwe n'Ubwiyunge ryagaragaje ko Abanyarwanda bangana na 9,8% bagaragaje ko mu muryango ari wo mwanya w'ibanze w'amateka y'inzangano yigishwa muri iki gihe.

Karangwa yasabye umuryango mugari wa Cogebanque by'umwihariko ababyeyi gushyira imbaraga mu kwigisha amateka ya nyayo yaranze u Rwanda by'umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi Dr Ngarambe François Xavier yagaragaje ko Leta ari yo itegura Jenoside ariko itashoboka mu gihe amahanga yahaguruka akamagana ikibi
Umushakashatsi muri MINUBUMWE, Karangwa Jean Claude Sewase, yasabye abakozi ba Cogebanque kurangwa n'indangagaciro baziririza icyatuma Jenoside igaruka ukundi
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano z'Abanyarwanda bose
Karasira Venuste warokokeye i Nyanza ya Kicukiro yatanze ubuhamya bw'urugendo rutoroshye bagenze bava muri Eto bagera i Nyanza

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-leta-yakwishoboza-jenoside-atari-uko-amahanga-yemeye-kurebera-amb-ngarambe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)